Amerika: Ushinzwe kurwanya iterabwoba yeguye kubera intambara na Iran

Joseph Kent wari Umuyobozi w’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya Iterabwoba, yeguye ku nshingano ze, avuga ko adashobora gukomeza gushyigikira intambara igihugu cye gikomeje kugaba kuri Iran.

Mu ibaruwa y’ubwegure bwe yanditse ku wa 17 Werurwe 2026, Joseph Kent yamenyesheje Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, ko Iran itari ikibazo kuri Amerika, bityo umutimanama we udashobora kumwemerera gukomeza gushyigikira iyi ntambara.

Ati “Iyi ntambara yatewe n’igitutu cya Israel n’abahuza b’abanyembaraga b’Abanyamerika.”

Uyu wari ukuriye Ikigo gishinzwe kurwanya Iterabwoba yagaragaje ko Trump yizeye ibinyoma by’abakomeye muri Israel n’abanyamakuru, agatakaza inshingano zo gushyira Amerika ku isonga.

Ati “Aka gatsiko kakoreshejwe mu gutuma wizera ko Iran iteje ibibazo Amerika. Ibyo byari ibinyoma.”

Karoline Leavitt uvugira Ibiro bya Perezida wa Amerika yavuze ko ibyatangajwe na Joseph Kent ko Trump yafashe umwanzuro agendeye ku gitutu cy’abandi cyangwa abanyamahanga ari igitutsi n’urwenya.

Ati ” Nk’uko Perezida Trump yabisobanuye akanabigaragaza, yari afite ibimenyetso bifatika ko Iran ishaka gutera Leta zunze Ubumwe za Amerika mbere.”

Perezida Donald Trump ari mu Biro bye Oval muri White House yavuze Joseph Kent yari umuntu mwiza ariko ugaragaza intege nke mu bijyanye n’umutekano.

Kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026, rwarambikanye mu Burasirazuba bwo Hagati nyuma y’uko Leta zunze Ubumwe za Amerika na Israel batangije ibitero byo mu kirere na za misile kuri Iran.

Ni ibitero byahitanye abayobozi bakomeye mu gisirikare cya Iran, ntibyasiga na Ayatollah Seyyed Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga.

Iran mu kwihorera yarashe ibihugu byinshi byo mu kigobe cy’Abarabu ahari ibirindiro bya gisirikare bya Amerika.

Amerika yo ivuga ko yapfushije abo mu nzego z’umutekano 13 mu gihe abandi 200 bakomeretse.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *