Intumwa z’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokasi biteganyijwe ko ziganirizwa na America, bigamije kureba impamvu amasezerano y’Amahoro mu Burasirazuba bwa Congo adashyirwa mu gikorwa.
Abayobozi baturutse mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bategerejwe i Washington mu mpera z’iki cyumweru, mu biganiro bizabera muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika .
Ibi biganiro bigeye kuba, nyuma yaho ku wa 2 Werurwe uyu mwaka, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatiye ibihano ingabo z’u Rwanda n’abasirikare bakuru.
Ikinyamakuru The Africa Report, kivuga ko nubwo bitaremezwa ku mugaragaro abazabyitabira ku mpande zombi, biteganyijwe ko ku ruhande rw’u Rwanda bizitabirwa n’Umujyanama mukuru wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Mauro De Lorenzo n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brigadier General Patrick Karuretwa.
Ni mu gihe ku ruhande rwa RD.Congo, bizitabirwa n’Intumwa yihariye ya Perezida Félix Tshisekedi.
Leta ya Amerika ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa AFC/M23.
Ni mu gihe u Rwanda na rwo rukomeje gushinja leta ya RD.Congo gukorana na FDLR mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko rwafashe ingamba z’ubwirinzi, mu kwirinda ko Congo na FDLR bagaba ibitero ku Rwanda.
Iki gihugu kandi gishinjwa gukoresha drones mu kurasa ku batuye mu bice bya Minembwe no mu bindi bice birimo abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.
Reuters, Ibiro Ntamakuru by’Abongereza bivuga ko ibi biganiro biba kuri uyu wa Kabiri aho America iganiriza buri ruhande ukwarwo, noneho kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe, 2026 America ikazahuza impande zombi mu nama imwe.
Si amasezerano mashya cyangwa ibiganiro bishya, Umuvugizi wa Perezidansi ya DR.Congo yavuze ko ibi biganiro byari kuri gahunda yateguwe cyera, ikaba ihuza itsinda rihuriweho rigamije kureba ibigerwaho mu kubahiriza amasezerano ya Washington.
Iyi nama ije mu gihe America yavuze ko yafatiye ibihano igisirikare cy’u Rwanda na bamwe mu basirikare bakuru, ndetse no mu gihe ingabo za Congo zakajije umurego mu bitero bigamije kurasa abayobozi ba AFC/M23 hakoreshejwe drone, n’ibigamije gufata ubutaka haba muri Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo.
UMUSEKE.RW
