Perezida Donald Trump yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zakoresheje intwaro yitwa ‘Discombobulator’ ikoresha ingufu zidasanzwe mu gitero cyakozwe hagamijwe gushimuta Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro.
Iyi ntwaro byanugwanuzwe ko America yaba iyifite, ariko nibwo bwa mbere yakoreshejwe nk’uko byemejwe na Perezida Donald Trump.
Mu kiganiro yahaye the New York Post, Perezida Trump yavuze ko iriya ntwaro yakoreshejwe yitwa “Discombobulator”.
Ati “Ntabwo nemerewe kugira ikindi nyivugaho.”
Perezida Donald Trump yavuze ko iriya ntwaro yabujije ibikoresho bya Venezuela gukora, kuko ngo yatumye ubwirinzi bwo mu kirere bwa kiriya gihugu, n’ibyuma bireba indege (radar) bihagarara bituma ingabo za America zikora uko zishaka igitero cyazo nta nkomyi zihuye na yo.
Trump ati “Ntibigeze barasa ibisasu byabo ngo bisohoke. Bafite ibisasu byo mu Burusiya no mu Bushinwa, nta na kimwe babashije kurasa. Twarinjiye, bakanda buto, nta na kimwe cyakoze. Ikibuga cyari giharuye kuri twe.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Donald Trump yabajijwe iby’intwaro yaguzwe n’ubutegetsi bwa Joe Biden, iyo ntwaro ikoresha ingufu zidasanzwe bigakekwa ko yakoreshejwe mu gitero cyagabwe kuri Venezuela.
The New York Post ivuga ko hari umwe mu ngabo za Venezuela zarindaga Perezida Maduro, wavuze ko mu kanya gato babonye ibikoresho byabo byose byifunze ntibabona ibisobanuro.
Uyu musirikare yagize ati “Hakurikiyeho kubona drone, drone nyinshi zituri hejuru. Ntabwo twabashije kugira icyo twakora.”
Nyuma ngo nibwo kajugujugu zazanye abasirikare badasanzwe. Ati “Ubona ko hari ikintu babanje gukoresha, ntabwo nabona uko nkisobanura. Byari bimeze nk’ikintu gikoresha urusaku rwinshi. Ako kanya numvise umutwe wange umuze nk’umenekeyemo imbere.”
Uyu warindaga umutekano wa Perezida Nicolas Maduro avuga ko ako kanya abasirikare bari kumwe batangiye kuva imyuna (kuzana amaraso) mu mazuru.
Ati “Bamwe batangiye no kuruka amaraso. Twikubise hasi ntitwabasha no kunyeganyega. Nta nubwo twabashaga guhaguruka nyuma y’iyo ntwaro ikoresha urusaku – cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose cyari cyo.”
Iyo ntwaro America yakoresheje nta kindi gihugu kirayikoresha.
https://umuseke.rw/2026/01/igitero-cyo-gushimuta-perezida-maduro-cyaguyemo-abantu-100/
UMUSEKE.RW