Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere zatangaje ko zafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), ndetse n’Abanyarwanda bane.
Amerika ivuga ko Daparitema ishinzwe imitungo yo hanze (U.S. Department of the Treasury’s Office of Foreign Assets Control, OFAC) yahannye igisirikare cy’u Rwanda ndetse na ba Offisiye Bakuru bane muri RDF.
Leta zunze ubumwe za America zishinja ingabo z’u Rwanda guha imyitozo umutwe wa M23, ivuga ko uri mu yafatiwe ibihano na America bitewe no guhonyora uburenganzira bwa muntu, no gutuma abantu bahunga ingo zabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Igisirikare cy’u Rwanda, RDF kirashinjwa gufasha AFC/M23 gufata ibice by’ubutaka mu burasirazuba bwa Congo harimo imijyi ya Goma na Bukavu, ndetse n’ahantu ha ngombwa hari amabuye y’agaciro.
America ivuga ko ibitero bya M23 bitari gushoboka iyo hatabaho ubufasha yahawe n’ingabo z’u Rwanda, ndetse na bamwe mu basirikare bo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda.
Umuyobozi w’Ibiro bishinzwe Ubukungu, Scott Bessent yavuze ko “Perezida Trump ari Perezida w’Amahoro, bityo Ibiro bishinzwe ubukungu bizakoresha uburyo bwose buhari kugira ngo abasinye amasezerano ya Washington bubahirize inshingano bemeye.”
Itangazo ryasowe na America rigira riti “Dutegereje gutaha vuba kw’ingabo z’u Rwanda, intwaro n’ibindi bikoresho.”
America kandi ishinja u Rwanda gufasha AFC/M23 gufata umujyi wa Uvira mu gihe hari hashize akanya gato Perezida Donald Trump ahuje Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi bagasinya amasezerano yo guhagarika intambara.
Gusa icyo gihe Congo yakomeje ibitero ku bice bigenzurwa na AFC/M23.
America ivuga ko uretse gufatira ibihano igisirikare cy’u Rwanda, yanahannye Abayobozi b’Ingabo bane, ari bo Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj.Gen Vincent Nyakarundi.
Maj Gen Ruki Karusisi, ni Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda.
Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo na we ari mu bafatiwe ibihano. America imushinja gutegura ibitero kuri Congo.
Brig Gen Stanislas Gashugi ushinzwe ibikorwa bya Special Force na we ari mu bo America ivuga yafatiye ibihano.
Ibihano biba byafashwe muri uru rwego ni ibyo gufatira imitungo y’abavuzwe iri muri America. Ikindi imitungo bafitemo imigabane igera kuri 50% yaba ibanditseho cyangwa itabanditseho na yo irafatirwa.
UMUSEKE turacyagerageza gushaka icyo u Rwanda ruvuga kuri ibi bihano.
Hari hashize igihe Ambasaderi w’u Rwanda muri America yemeye ko hari imikoranire hagati y’u Rwanda na AFC/M23 mu kurwanya umutwe wa FDLR ukorera ku butaka bwa Congo.
UMUSEKE.RW
