Amb. Bazivamo yasabye urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi kurinda isura y’igihugu

Amb. Bazivamo Christophe, Umunyamabanga Mukuru wa FPR -Inyotanyi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR- Inkotanyi, Amb Bazivamo Christophe, yasabye  urubyiruko ruwubarizwamo, gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, bagaragaza neza ukuri ,barwanya amacakubiri n’ibinyoma, kandi barinda isura y’igihugu.

Ni ubutumwa yahaye abarenga 2000 bitabiriye Inama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi, yabaye ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe, 2026.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb Bazivamo Christophe, yasabye urwo rubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga , baharanira kurinda isura y’igihugu.

Ati “Tubitezeho impinduka zihuse mu iterambere rirambye, ariko ku rundi ruhande ntimugire impungenge, nk’abanyamuryango ba FPR- Inkoranyi twiteguye gufatanya na mwe kugira ngo mukore inshingano zanyu.”

Yakomeje agira ati “Ku mbuga nkoranyambaga mubaho hirya no hino, turabasaba kuba intangarugero mu kugaragaza ukuri, mwirinde ibibi bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, murinde isura y’igihugu cyacu, murwanye ibinyoma n’amacakubiri kandi  mukoreshe izo mbuga nkoranyambaga neza nk’intwaro yo kubaka no guteza imbere u Rwanda.”

Amb Bazivamo yasabye urubyiruko kandi kurangwa n’imyitwarire myiza muri sosiyete barimo.

Ati “Mujye mwibuka aho muri hose haba imbere mu gihugu, no mu mahanga ko muranga u Rwanda. Aho mwaba muri hose, muranga u Rwanda. Imyitwarire yanyu, imvugo n’ibikorwa byanyu, bigomba kurangwa n’ubunyanagamugayo, ubupfura, ubwitange, gukunda umurimo n’urukundo rw’igihugu.”

Abitabiriye Inama Nkuru y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi, batoye Komite Nyobozi y’Urugaga ku rwego rw’Igihugu.

Abatowe bayobowe na Perezida w’Urugaga, Mugisha Ernest, Visi Perezida, Rwagitare Nelly ndetse n’Umunyamabanga, Kwizera Urindwa Esther.

Abandi batowe ni abayobozi ba za komisiyo zirimo iy’Imiyoborere Myiza, iyobowe na Mupenzi Nuru Israël; muri Komisiyo y’Ubutabera hatowe Kayiteshonga Kesly; Komisiyo y’Imibereho Myiza ni Icyoyishakiye Gernus mu gihe Komisiyo y’Ubukungu iyobowe na Niyodusingize Valentine.

Urubyiruko rwaasabwe kuvuga ukuri no kurwanya ibinyoma n’amacakubiri y’abakoresha imbuga nkoranyambaga
Hatowe inzego zihagarariye urubyiruko ku rwego rw’igihugu
Urubyiruko rusaga 2000 ni rwo rwitabiriye iyi nama ibahuza

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *