Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CSP Sengabo Hillary Emmanuel, yavuze ko umugororwa wagerageje gucikira mu bwiherero bw’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo, yahise afatwa biturutse ku bufatanye bw’abaturage bamuvugirije induru.
CSP Sengabo yabibwiye BTN TV, nyuma y’uko ku wa 11 Werurwe 2026, umugororwa wari waje kuburanira ku Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo, yagerageje gutoroka ubwo umwe mu bashinzwe kurinda abagororwa yari abajyanye ku bwiherero.
Nyuma umwe ajya mu bwiherero gukora ibikomeye, ubwo bamwe bari bamutegerereje hanze arasimbuka, bituma umucangereza yitabaza Abapolisi, abaturage n’undi mucungagereza wari wambaye imyenda isanzwe bagarura uwo mugororwa washakaga gucika.
CSP Sengabo Hillary Emmanuel ati “Byagenze neza ntawakomeretse, ntawagize ikibazo ariko tukaba dushimira abaturage rero batuye hafi hariya babigizemo uruhare rwo kumuvugiziza induru.”
Yasabye abandi bagororwa bagira imyumvire nk’iyo kuyireka kuko byavamo ingaruka mbi zirimo no guhanwa no gukomereka, ndetse bikaba biri no mu mpamvu zo kwishinja icyaha.
Ati “Si byiza gufata icyemezo cyo gutoroka ubutabera kandi bishoboka y’uko wanagabanyirizwa ibahano ndetse waba n’umwere.”
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) muri Mutarama 2026, rwavuze ko kuva mu 2025 hari abagororwa umunani batorotse amagororero batandatu muri bo barafatwa bongera gufungwa.
MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

**neurosharp**
Neuro Sharp is a modern brain-support supplement created to help you think clearly, stay focused, and feel mentally confident throughout the day.