Umutoza w’ikipe y’Igihugu, Amavubi, Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi 25 bakina imbere mu Gihugu barimo bane ba Kiyovu Sports n’umwe wa Rayon Sports, mu mwiherero uzamara iminsi itatu.
Tariki ya 10-18 Ugushyingo 2025, ni igihe cyateganyijwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, kugira ngo amakipe y’Ibihugu abashe gukina imikino ya gicuti.
Ni muri urwo rwego, Adel Amrouche yahamagaye abakinnyi 25 bakina imbere mu Gihugu mu mwiherero uzamara iminsi itatu n’ubwo nta mukino wa gicuti bazakina n’ibindi bihugu.
Mu bakinnyi bahamagawe, harimo bane ba Kiyovu Sports, Ntwari Assouman, Niyo David, Nsanzimfura Keddy na Uwineza Rène.
Gikundiro yo mu Nzove, hahamagawe umukinnyi umwe wa yo, Sindi Jesus Paul mu gihe ikipe y’Ingabo ifitemo barindwi, Police FC yo hahamagawe batatu ba yo.
Indi nkuru yumvikanye mu ihamagarwa ry’aya Mavubi y’abakina shampiyona y’imbere mu Gihugu, ni ukongera guhamagarwa kwa Kwizera Olivier udafite ikipe ubu.
Ni umwiherero uzafasha Amrouche kureba niba abakinnyi bumva neza uburyo yifuza kubakinishamo.
Biteganyijwe ko uyu mwiherero w’iminsi itatu, uzakorwa tariki 13-16 Ugushyingo 2025 kuri Hoteli nshya ya FERWAFA iherereye i Remera.






UMUSEKE.RW
Inkuru yawe ntiyuzuye, abahamagawe ni bangahe?
I¦ve learn several just right stuff here. Certainly price bookmarking for revisiting. I surprise how a lot attempt you put to create this type of excellent informative website.