Amavubi ari gushakirwa umutoza mushya

Nyuma yo gusezerera Adel Amrouche wahoze ari umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize ku isoko uwo mwanya ndetse ritangaza ibiwusabwaho.

Itangazo rishyira uyu mwanya ku isoko, ryashyizwe hanze ku wa kabiri, tariki ya 20 Mutarama 2026, biciye ku rukuta rwa X rwa FERWAFA.

Iri Shyirahamwe ryavuze ko bimwe mu bisabwa kugira ngo uyu mutoza yemererwe gusaba aka kazi, harimo kuba afite license ya CAF Pro cyangwa UEFA Pro cyangwa icyangombwa kizisimbura [Equivalent] gitangwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Harimo kandi kuba yari ibifite aho bihuriye na Siporo. Kuba yaba yarize imicungire y’umupira w’amaguru [Football Management] byaba akarusho. Agomba kuba avuga neza indimi ebyiri, icyongereza n’igifaransa.

Agomba kandi kuba byibura afite uburambe bw’imyaka 10 amaze atoza ku rwego rwo hejuru, byaba akarusho akaba amaze itanu atoza amakipe y’Igihugu.

Zimwe mu nshingano zitegereje uyu mutoza, harimo gutegura ikipe y’Igihugu ikina amarushanwa y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, gutoranya abakinnyi bagomba kuza mu ikipe y’Igihugu, gutegura gahunda irambye y’ikipe y’Igihugu, gutera akanyabugabo [motivation].

Izindi nshingano umutoza w’Amavubi aba afite, harimo kugabanya inshingano abatoza bamwungirije, gutegura imikino ya gicuti, kuganira n’itangazamakuru ku makuru avugwa mu kipe y’Igihugu, gutanga gahunda y’umwaka irambye [an annual action plan for national team activities] n’ibindi.

FERWAFA yatangaje ko gusaba aka kazi, bizarangira ku wa 3 Gashyantare 2026. Ibi birasobanura ko umutoza uzahabwa akazi, azatangirana n’imikino ya FIFA Series 2026 u Rwanda ruzakira muri Werurwe.

FERWAFA yashyize ku isoko umwanya w’umutoza w’Amavubi uzasimbura Adel Amrouche
Amavubi afite gakomeye muri Werurwe 2026

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *