Amasasu n’ubusahuzi muri Uvira nyuma yo kugaruka kwa Wazalendo

Abarwanyi ba Wazalendo bongeye kugaragara mu mujyi wa Uvira wari mu maboko ya AFC/M23 yasabwe kuwuvamo kubera igitutu cy’ibihugu bikomeye birimo America.

Mu mihanda hagaragaye abaturage bishimira ko Wazalendo bagarutse muri uyu mujyi, ariko hatangira kumvikana amasasu abaturage bakwira imishwaro.

Ku rundi ruhande andi mashusho agaragaraza inyeshyamba za AFC/M23 n’ibikoresho byazo zivuye muri Uvira.

Uvira, umujyi usa n’udafite uwugenzura, hari impungenge kukizakurikira kuko kuri iki Cyumweru hagaragaye ibikorwa by’ubusahuzi ku cyambu cya Kalundu.

Amakuru avuga ko inyeshyamba za AFC/M23 zavuye muri Uvira mu masaha y’igicuku mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru.

AFC/M23 mu itangazo yasohoye ivuga ko “yafashe icyemezo kitoroshye cyo gukura ingabo zayo zakoraga akazi k’ubugenzuzi muri Uvira.”

Inyeshyamba za AFC/M23 zivuga ko zafashe iki cyemezo nyuma yo kwandikira Umunyamabanga Mukuru wa UN, zimubwira ko zitegereje guha umujyi wa Uvira ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho.

AFC/M23 ariko ivuga ko ihuriro ry’ingabo za leta ya Congo, FARDC, ingabo z’u Burundi, FDLR, na Wazalendo n’Abacanshuro ari ikibazo ku mujyi wa Uvira n’abaturage bawutuye, bakavuga ko icyaba cyose cyakwirengerwa n’Umuryango Mpuzamahanga.

Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23 avuga ko nta mwanya munini ingabo zabo zivuye muri Uvira, ingabo za Congo zahagiye kandi zinatanategura ibikorwa by’ubusahuzi.

Gusa abagaragara mu mashusho basahura ni abasivile.

Uvira yari imaze iminsi itekanye nyuma yo gufatwa na AFC/M23 mu kwezi k’Ukuboza, 2025. Gusa ifatwa ry’uyu mujyi ryarakaje leta zunze ubumwe za America zokeje igitutu inyeshyamba za AFC/M23 zisaba ko ziva muri uyu mujyi mu maguru mashya, kimwe n’u Burundi bwatakambye muri UN buvuga ko ifatwa rya Uvira ribangamiye umutekano wabwo.

Uyu nawe yafashwe amafoto avuye gusahura

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *