Amajyepfo: Umushinga ”Green Amayaga” ugiye gutera ibiti kuri hegitari zirenga ibihumbi 4

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buvuga ko Umushinga ”Green Amayaga” witezweho impinduka ku batuye mu Turere 4 ukoreramo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabwiye Itangazamakuru ko Umushinga”Green Amayaga witezweho impinduka nziza ku batuye mu Turere 4 uzakoreramo.

Ibi Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yabigarutseho mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 30/Nzeri/2021.

Guverineri Kayitesi avuga ko buri mwaka muri Green Amayaga hazajya haterwa hegitari zisaga 400 z’ibiti by’ishyamba, na hegitari 4000 z’ibiti bivangwa n’imyaka.

Kayitesi yabwiye Itangazamakuru ko uyu mushinga kandi watangiye guca imiringoti kuri hegitari ibihumbi 4 mu mirima na hegitari 400 ahateye amashyamba.

Yagize ati”Mu Turere 4 uyu mushinga ukoreramo, haraterwa ibiti by’imbuto ibihumbi 125 haterwe n’imigano kuri hegitari 50 mu rwego rwo kurinda inkengero z’imigezi.”

Uyu Muyobozi yavuze ko usibye ibiti by’ishyamba, ibyo imbuto n’ibivangwa n’imyaka, uyu mushinga mu bice by’amayaga uzoroza Inka abaturage 110, ubahe n’amatungo magufi ibihumbi 2700 unatange n’amashyiga arondereza ibicanwa agera ku bihumbi10.

Cyakora Kayitesi avuga ko hazakorwa igenzura mu minsi ya vuba, rigamije kumenya ibikorwa byose uyu mushinga wari wateganyije gukora, buri mwaka, kuko hari aho wasangaga hagombaga guterwa umubare munini w’ibiti, hakaba haratewe bikeya bitewe n’impamvu zitandukanye.

Mu mpinduka zindi uyu mushinga witezweho, harimo guha akazi abantu ibihumbi ibihumbi 362 mu myaka 6 uhereye igihe uyu mushinga watangiriye ukageza mu mwaka wa 2025, kuko hari abo uzaha akazi bazajya bakora no mu masambu yabo.

Mu myaka 6 Umushinga ”Green Amayaga” uzakoresha miliyari 31 z’amafaranga y’uRwanda, mu Karere ka Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara uyu mushinga uzakoreramo.

                                   Abayobozi b’Uturere 8 two mu Ntara y’Amajyepfo mu Kiganiro n’Abanyamakuru.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW/Amajyepfo

Share This Article
1 Comment
  • Amashyamba menshi arashaje akeneye gusazurwa kuko aho ari hose yatewe kera uyu mushinga ukwiye gukora urugendo shuri ukareba aho amashyamba yasazuwe mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Nyagisozi; Ngoma na Ngera nabo bagakurikiza urwo rugero kuko aho byakozwe umwaka ushize biratanga ikizere biragaragara ko ibikorwa byakozwe n’akarere ka Nyaruguru bizagirira abaturage akamaro. Mbere yo gutera ishyamba haba hakwiriye kubanza gucibwa imirwanyasuri habugwabungwa ubutaka. Iyo witegereje usanga amashyamba menshi ari ku kigero cya 90% yose akeneye gusazurwa kuko yose arashaje kdi abaturage ba nyirayo mashyamba ntabushobozi bafite bwo kubyikorera kdi ni ubwoko butagitanga umusaruro. Turasaba Leta ko yagenda itanga ubufasha ku bantu bose bakeneye gusazura amashyamba yabo na cyane ko atanga inyungu rusange zitandukanye hagaterwa ingemwe nziza (Microcoris) zitanga umusaruro kdi zikihanganira imvura nkeya. Bidakozwe mu minsi iri imbere kongera kubona ibicanwa cg se ibikomoka ku biti muri rusange byaba ikibazo ku miryango imwe n’imwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *