Amajyepfo: PSF yasabwe gukorera mu nyungu rusange

Abahagarariye Komite ya PSF ku rwego rw’Intara n’Uturere.

Komite nshya y’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyepfo yibukijwe ko inyungu rusange z’ababatoye ari zo igomba gushyira imbere.

Ihererekanyabubasha hagati ya Komite ya PSF icyuye igihe n’iyatorewe manda y’imyaka 5 ryabereye mu Karere ka Muhanga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste, avuga ko inyungu rusange z’abaturage ari zo abatowe bagomba gushyira imbere.

Agaragaza ko icya kabiri bifuzaho ari ubufatanye bw’inzego z’abikorera n’iza Leta, bugamije kuzamura umuturage.

Ati: “Twifuza ko icyizere mwagiriwe n’ababatoye mukigumana, mugakora mwunguka kandi mugakorera ubuvugizi bagenzi banyu bafite ibibazo.”

Nshimiyimana avuga ko gukora bagamije kunguka bigomba kujyana no kubahiriza amategeko agenga ubucuruzi.

Avuga ko bikwiye kugendana no gutekereza imishinga migari y’ubuhinzi itagamije gusa kwihaza, ahubwo isagurira amasoko, ndetse no kwagura inganda.

Ati: “Uko bita ku kazi kabo, ni na ko bagomba kwita ku nyungu rusange z’ababatoye.”

Yijeje Komite nshya ya PSF imikorere n’imikoranire myiza hagati yayo n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa Leta, avuga ko aho bazakomanga basaba serivisi bazazihabwa.

Perezida mushya wa PSF, Uwitije Bernard, avuga ko ishoramari rihuriweho ari ryo bagiye gushishikariza abikorera gushoramo.

Ati: “Byagaragaye ko ubushobozi bw’umuntu umwe bushobora kumwihutisha, ariko butamugeza kure.”

Uwitije atanga ingero z’amasoko agezweho abikorera bamaze kubaka mu bufatanye.

Ati: “Abikorera bubatse isoko rya Huye, irya Nyamagabe, ndetse n’isoko rya Muhanga, kandi ayo masoko yose arakora neza.”

Ihererekanya ry’ububasha rya PSF ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo ryakozwe, hakaba hari na komite z’uturere 8, harimo izicyuye igihe n’izatowe mu minsi ishize.

Gitifu w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Védaste yasabye PSF ko yita ku nyungu rusange

Komite Nshya ya PSF ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo bari kumwe na bamwe mu Bayobozi.
Abahagarariye Komite ya PSF ku rwego rw’Intara n’Uturere.
Abayobozi ba PSF ku Ntara, Akarere n’abakozi

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Amajyepfo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *