Umunyamakuru wa Isango Star TV&Radio ubifatanya no gukora kwa muganga, Umurungi Hilson Rosine, yasezeranye na Ndayishimiye Fiston uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu muhango wabaye ku wa Kane tariki 9 Gashyantare 2023, ubera mu Murenge wa Muhima.
Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Umurungi na Fiston, wari watumiwemo inshuti z’aba bombi n’ababyeyi ba bo.
Tariki 3 Gashyantare 2023, ni bwo Fiston yari yambitse impeta Rosine amusaba ko yamwemerera kuzamubera umugore w’isezerano.
Biteganyijwe ko aba bombi bazakora ibirori by’ubukwe muri Kanama uyu mwaka.
Umurungi asanzwe ari umunyamakuru wa Isango Star TV mu kiganiro ‘Ubuzima Buzima’ ariko akabifatanya n’umwuga wo kuvura mu bitaro bya Muhima.











UMUSEKE.RW
Muvandimwe Fiston sinzi niba uri bubone umwanya wo gusoma ino comment yanjye. Gusa nkwisabire kandi nkomeje uzirinde kubabaza Rosine rwose. Aragukunda kandi cyane, icyakwereka abo yabenze, biganye cyangwa bamwigishije, bize imbere ye, bakoranye, bamumenye muri Kenya aho yabanje kwiga. Yari ategereje kugira ngo azabe ari wowe aha amahirwe yo gukundwa nawe rwose. Qualités ze nyinshi uranazizi kundusha, rero utubabarire ntuzamubere play-boy , ntuzakinishe umutima we kuko ni umukobwa witwararitse cyane. Haciye igihe kinini muzi. Numubabaza nawe ntuzaba wisize.
nasetse!! ibyo c n’ibiki?