Nyuma y’intabaza, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwamaze guha amasezerano Ikompanyi ikora, yo gukora isuku muri Kigal Pelé Stadium iherereye mu Karere ka Nyarugenge.

Mu kwezi gushize, ni bwo hagaragaye amashusho n’amafoto, yagaragaza uburyo muri Kigali Pelé Stadium hibasiwe n’umwanda kubera ko abayikoragamo isuku batari bongeye guhabwa amasezerano.
Nyuma yo gutabariza iyi Stade, Umujyi wa Kigali wamaze guha amasezerano Ikompanyi yitwa Call Me Limited isanzwe ikora isuku.
Amakuru UMUSEKE ukesha umwe mu bakora muri iyi Kompanyi, ni uko amasezerano Call Me Ltd yahawe, ari ay’umwaka umwe ushobora kongerwa.
Aya masezerano agiye kumara ibyumweru bibiri ashyizweho umukono, ndetse abakozi batangiranye akazi n’ibikoresho bishya.





UMUSEKE.RW
Sadi yatsinzwe ikizami cy’abanyamakuru! Amanota 5 ku ijana (5%) ntabwo ari menshi! Tekereza kutubwira iriya company “Call Me Ltd” ntitumenye nyirayo, igihe yashingiwe, ahandi yaba yarakoze,etc. Ntitumenye niba ari izina lyatijwe zimwe muri za companies zisanzwe zifata amasoko yose mu gihugu cyanga niba ari indi ivutse! Mbese iyi nkuru ntacyo itwunguye!
Ubwo ahari yaba ari audit uri gukora?! Ibyo ni ubusutwa