Tanzania: Kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, Job Ndugai yategetse ko Umudepite w’ishyaka riri ku butegetsi CCM asohoka mu Nteko kubera ipantalo imufatiriye yari yambaye.

Depite Condester Sichwale ahagarariye mu Nteko agace ka Momba yasohowe mu ngoro y’Inteko kubera umwambaro yari yambaye.
Amategeko agenga inteko ishinga Amategeko muri Tanzania abuza Abadepite b’igitsina gore kwambara amapantalo afashe ku mubiri.
Nyuma y’uko mu Nteko hari hamaze kubazwa ibibazo no kubisubiza, Depite Hussein Amar uhagarariye agace ka Nyang’wale akaba ari uwa CCM, yagejeje ikibazo kuri Perezida w’Inteko ishinga Amategeko amuregera Depite mugenzi we.
Yagize ati “Perezida ndashingira ku ngingo ya 70 irebana n’imyambaro ibereye Umudepite, ibwiriza ryerekana neza imyambaro ibujije ku Badepite b’igitsina gore, hano harimo Abadepite bambaye imyambaro ibijijwe.”
Perezida w’Inteko yahise amubaza gutanga urugero akavuga amazina y’uwo Mudepite wambaye imyenda ibujijwe.
Uriya Mudepite Hussein Amar yahise agira ati “Uwo Mudepite ari hano yicaye iburyo bwange, yambye umupira ariko ndasaba ko umusaba kujya imbere ukareba ipantalo yambaye uburyo imuboshye, yambaye amadarubindi.”
Perezida w’Inteko ishinga Amategeko yahise ahaguruka asaba Umudepitekazi wambaye iyo myambaro guhaguruka agasohoka mu Nteko akajya kwambara imyambaro ikwiye kugira ngo yongere kwemererwa kwinjira.
Depite Sichwale yahagurutse n’isakoshi ye arasohoka.
Perezida w’Inteko ishinga Amategeko yasabye abashinzwe umutekano ku miryango yose Abadepite binjiriramo kujya bagenzura bakabuza Abadepite bambaye imyambaro yabujijwe.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT



Ivomo: Mpekuzi
UMUSEKE.RW
Sinarinziko habaho abagabo bagira amatiku nk’ayabagore! Iyo aza kuba ari umugore mugenziwe nari kubyumva ariko umuntu w’umugabo agahagurutswa no kurega umugore anamurega ibintu by’amafuti! Jye ndabona atanambaye nabi rwose!
Uriya mysaza député ni umunyetiku.Njye ahubwo ndabona uriya mugore anaberewe sana !
Ibindi bihugu biracyafite umuco!hano iwacu niyo yaza yambaye ubusa ntacyo byaba bitwaye mucyo bise uburenganzira bwa muntu
Akwumiro n’amabinga!Africa irambabaza!aho kuvuga kubibazo igihugu n’abaturage bafite,ukajya mu matiku yo kuregana uri umuntu w’umugabo!ubwo c uwo mudamu ni gute yambaye nabi?njye nabanje gutekereza ko yambaye ubusa ntarafungura iyi nkuru.
commission y’uburenganzira bwamuntu ihaguruke irenganure uyu mugore wakojejwe isoni
kubera amshyari yamugenziwe, kuko niwe ugaragaramo wambaye neza.
arenganurwe pe.