Amafoto agaragaza ko Iran yatwitse indege nyinshi za America

Iyi ni imwe mu ndege za America Iran yatwitse burundu

Igitero cya misile n’indege zitagira abapilote za Iran (drone) cyangije byinshi ku birindiro by’ingabo za America biri muri Saoudi Arabia.

Ku wa Gatanu nibwo Iran yagabye kiriya gitero ahitwa Prince Sultan Air Base, igambiriye gutwika indege za America zirimo gukoreshwa mu ntambara kuri yo.

Amafoto yagiye ahagaragara yerekana indege zitwara amavuta zo mu bwoko KC-135 Tankers zangiritse amakuru avuga 5, kimwe n’indege yak era ariko ifite akamaro gakomeye mu ntambara yitwa E-3G Sentry AWACS plane ikoreshwa n’ingabo zirwanira mu kirere za America.

Iriya ndege ni imwe muri 16 America ifite, amakuru akavuga ko bigoye kuyisimbuza.

Ni indege zifite ikoranabuhanga ryo gushakisha indege z’umwanzi zikarasirwa kure zitaragera ku ngabo za America cyangwa ahandi zishaka kugaba ibitero.

Ibiro Ntaramakuru, Reuters bivuga ko kiriya gitero cya Iran cyanakomerekeyemo abasirikare ba America 12, harimo babiri bakomeretse bikabije.

Indege zitwara amavuta za America ziri mu zahiriye kuri kiriya kibuga
Ni ubwa kabiri Iran irashe kuri ibi birindiro by’ingabo za America kuva intambara itangiye
E-3G Sentry AWACS plane ni imwe mu ndege za kera ariko zifite ikoranabuhanga rihambaye mu gisirikare cya America
Amashusho agaragaza ko kuri Prince Sultan Air Base hangiritse byinshi
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *