Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bugaragaza ko umusaruro aha hantu nyaburanga hinjiza wiyongereye mu mwaka wa 2025 ugereranyije na 2024 yawubanjirije.
Mu mwaka wa 2025, Pariki y’Akagera yinjije miliyoni 5,06 z’amadolari ya Amerika, bivuze ko yiyongereyeho 5.4% ugereranyije n’umwaka wa 2024.
Muri uwo mwaka, abasuye iyi pariki bageze ku bantu barenga ibihumbi 59, bigaragaza ko ubukerarugendo bukomeje kuzamuka no gutanga umusaruro mu Rwanda.
Pariki y’Akagera yasuwe n’abantu 59,538 muri bo 51,769 bari abakerarugendo bishyura. Bivuze ko imibare y’abasuye Pariki na yo yiyongereho 8% ugereranyije n’umwaka wa 2024.
Abantu basuye Pariki hafi kimwe cya kabiri ni Abanyarwanda (47%), uyu mubare urangana n’uw’abanyamahanga na bo ni 47%, naho abanyamahanga baba mu Rwanda, abasuye Pariki y’Akagera ni 6%.
Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, ni imwe muri pariki enye z’igihugu, ikaba izwiho kuba icumbikiye inyamaswa nini zizwi nka “Big Five” (Intare, Inzovu, Ingwe, Imbogo n’Inkura), ndetse n’amoko menshi y’inyoni n’ibindi binyabuzima bitandukanye.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026 uturere duturiye iyi Pariki ari two Kayonza, Gatsibo, na Nyagatare twahawe agera kuri miliyari 1.3Frw binyuze muri gahunda yo gusangiza abaturage umusaruro wabonetse.


UMUSEKE.RW
