Al-Merrikh yahagaritse umuvuduko wa Al-Hilal

Mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 muri Shampiyona y’u Rwanda, Al-Merrikh SC yatsinze Al-Hilal SC ibitego 2-1 bituma ihagarika umuvuduko yari ifite.

Uyu mukino wari ishyiraniro, wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026 Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’Umugoroba kuri Stade Amahoro.

Aya makipe yo muri Sudani ariko yasabye gukina Shampiyona y’u Rwanda, asanzwe ari amakeba muri Shampiyona y’iwabo, cyane ko ari yo afite izina rinini iwabo.

Uyu mukino watangiye urimo imibare myinshi kuri buri ruhande, cyane ko umukino uhuza aya makipe utajya woroha.

Ku munota wa 45, Al-Merrikh SC yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Obino Chisala, bituma isoza igice cya Mbere iri imbere n’igitego 1-0.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Al-Hilal SC yasunitse ngo ishake uko yakwishyura igitego yari yatsinzwe ariko ikipe bahanganaga ikomeza kubabera ibamba.

Ibintu byongeye kuba byiza kuri Al-Merrikh SC ku munota wa 66 ubwo Gilles Razafimaro yinjizaga neza penaliti, maze iyi kipe ikomeza kuyobora n’ibitego 2-0.

Al-Hilal SC yakomeje gusunika ngo ishake uko igabanya umubare w’ibitego cyangwa byombi inabyishyure, iza kubon igitego ku munota wa 90+1 cyatsinzwe na Mohamed Yousif.

Iminota 90 yagenwe, yarangiye Al-Merrikh SC ibonye amanota yuzuye ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Ni umukino warangiye Uwikunda Samuel atanze amakarita y’umuhondo atandatu n’indi itukura yahawe Salah Eldin Adil wa Al-Hilal SC.

Gutsinda uyu mukino kwa Al-Merrikh SC, byatuma ifata umwanya wa Gatatu n’amanota 37, irushwa inota rimwe na Al-Hilal SC inganya amanota 38 na APR FC ya kabiri.

Ubwo Obino Chisala yari amaze gufungura amazamu ku ruhande rwa Al-Merrikh SC
Byari ibyishimo byinshi
Yahise ajya kwishimana n’abafana b’ikipe
Ni umukino kenshi usiga hari abavunitse
El Mossabah Faisal Yahya wa Al-Merrikh SC byarangiye ajyanywe ku mbangukiragutabara
Abafana ba Al-Hilal SC batashye bababaye
Ni umukino warimo guhangana
Umutoza, Darko Nović wa Al-Merrikh SC, yari atuje cyane kuri uyu mukino
Ni umukino utoroheye Al-Hilal SC
Ntiryari ijoro ryiza kuri Al-Hilal SC
Al-Merrikh SC yabonye amanota y’ingenzi
Ni umukino wayobowe n’abasifuzi mpuzamahanga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *