Al-Hilal SC yahaye ubwasisi abakunzi ba ruhago

Nyuma yo kunganya na RS Berkane igitego 1-1 mu mukino ubanza wa ¼ muri CAF Champions League wabereye muri Maroc, Al-Hilal SC yashyize hanze amatike yo kureba uwo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro ku wa 22 Werurwe 2026.

Ni amatike yashyizwe hanze ku wa 14 Werurwe 2026 mu gihe hakibura iminsi irindwi ngo uyu mukino ubere i Kigali.

Iyi kipe yo muri Sudani ariko iri gukina Shampiyona y’u Rwanda, yavuze ko kwinjira ari 2,000 Frw ahasigaye hose yaba hasi no hejuru, 15,000 Frw mu cyubahiro [VIP], 50,000 Frw mu cyubahiro cy’ikirenga [V.VIP].

Hari kandi 1,000,000 Frw mu myanya y’abayobozi [Executive seat] n’abandi bifuza kuzazana n’imiryango cyangwa itsinda ry’abandi bantu [Skybox seat].

Kugura itike yo kureba uyu mukino uzakinwa Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro, ni uguca kuri *939*3*2# ubundi ugakurikiza amabwiriza yandi.

Al-Hilal SC irasabwe kuzitsindira RS Berkane cyangwa ikanganya 0-0 kugira ngo ibashe kugera muri ½ cya CAF Champions League.

Abanya-Sudani bari batsindiwe na Abdelraouf mu gice cya mbere cy’umukino.

Ibiciro byamaze gushyirwa hanze
Abdelraouf niwe watsindiye Al-Hilal SC
Byari ibyishimo nyuma yo kubona igitego cyo hanze

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *