Abiga mu mashuri nderabarezi barashimira Leta y’u Rwanda kuba yishyura kimwe cya kabiri cy’umusanzu ababyeyi bagomba gutanga ngo bige, mu rwego rwo kubashishikariza kugana ayo mashuri no gutegura abarezi beza b’ejo hazaza.
Ni gahunda Leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga kugira ngo hategurwe abarimu b’abahanga bazigisha kuva mu mashuri y’incuke kugeza ku mashuri yisumbuye.
Ni nyuma y’uko mu myaka icumi ishize abanyeshuri bahitamo kujya mu burezi bari bake, rimwe na rimwe amashuri nderabarezi akigirwamo n’abana babuze amanota yabajyanaga mu yandi mashami.
Abiga muri TTC de la Salle Byumba baganiriye na UMUSEKE bavuga ko ari amahirwe adasanzwe kuba bishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga yishyurwa n’andi mashuri, kandi bakishimira ko no muri kaminuza baziga ku buntu.
Hakizimana Alex agaragaza ko iyi gahunda ya Leta yerekanye ko hakenewe abarezi b’ejo hazaza benshi, kuko uko ibigo by’amashuri bigenda byiyongera, hakenewe abazabyigishamo bateguwe neza.
Ati: “Mutubere intumwa kuri Leta ko imbuto batubibyemo ari cyo gihe ngo zitangire gutanga umusaruro ufatika, dufite imbaraga, turabasezeranya ko tugiye kuzana impinduka mu burezi bw’u Rwanda.”
Faida Diane we avuga ko hari abana baburaga amahirwe yo kwiga muri TTC kandi baratsinze, ariko kubera ubwishyu bwi 100% bakajya mu yandi mashami, hari n’abavaga mu ishuri kubera ubushobozi bucye.
Ati: “Ariko kubera gahunda ya Leta yo kwishyura 50%, usanga umwana n’umubyeyi bishimye kuko twitaweho.”
Frère Jean Paul Niyonshuti, umuyobozi wa TTC de la Salle, yishimira ko abarezi bari gutegura bafite ubushobozi n’ubumenyi bwisumbuye kurusha abo mu minsi yashize, kubera gahunda nziza zashyizweho na Leta.
Agira ati: “Leta uyu munsi yishyura 50% ya Minerval, mbere wabonaga bigora abana cyane kwishyura, ugasanga muri kwirirwa muhamagara umubyeyi ngo ishyura, ariko ubu bifasha abana kumva ko bahamye.”
Ashimangira ko hari n’abana baburaga ubushobozi bwo gucumbika mu bigo, bikagira ingaruka ku masomo yabo, ariko ubu biga batekanye.
Ati: “N’umubare w’abanyeshuri wariyongereye, ubusabe burazamuka cyane kuko inyungu zo kwiga muri TTC ziriyongera.”

Jean Claude Hashakineza, Umuyobozi Mukuru w’Itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko umunyeshuri wiga muri TTC yishyura 49,500 Frw, kandi ugiye kongera ubumenyi muri kaminuza yahawe buruse ntacyo yishyura.
Agira ati: “Ibyo byose icyo bigamije ni kimwe, ni ukugira ngo abarimu b’ejo hazaza bazabe bateguwe mu buryo bufatika mu myigire, mu bikoresho, bazabashe gutanga uburezi bwatuma igihugu kigera ku cyerekezo dufite cy’ubukungu bushingiye ku bumenyi.”
Agaragaza ko amashuri nderabarezi akomeje gushyirwamo imbaraga kuko ari umusingi w’uburezi ku gihugu, kuko abanyeshuri biga kwigisha aribo bazajya bigisha barumuna babo mu mashuri y’incuke n’abanza.
Ati: “Hasigaye hari umubare w’abana benshi basaba kwiga muri TTC kubera izo mbaraga zashyizwemo, ndetse hasigaye hazamo n’abana b’abahanga.”





We are a bunch of volunteers and opening a new scheme in our community. Your web site provided us with helpful info to paintings on. You have done an impressive process and our entire neighborhood can be grateful to you.
66b app Mỗi tựa game giải trí tại danh mục đều do nhà phát hành đình đám hàng đầu thế giới liên kết với sân chơi đem đến. Điều này giúp đảm bảo mọi trò chơi đều thiết kế, cập nhật tính năng mới mẻ mỗi ngày giúp đáp ứng tất cả nhu cầu săn thưởng của anh em. Ngoài việc có cơ hội trải nghiệm tính năng mới mẻ thì anh em còn được khám phá tỷ lệ trả thưởng siêu cao cùng với quy trình thanh toán minh bạch, rõ ràng và an toàn tuyệt đối.
Hello, you used to write magnificent, but the last several posts have been kinda boring… I miss your tremendous writings. Past few posts are just a little out of track! come on!
Để tạo thêm động lực cho hội viên tham gia cá cược thì nhà cái đã thiết lập vô game bài 66b chương trình ưu đãi đặc sắc. Thương hiệu không ngần ngại đầu tư một khoản tiền rất lớn để tổ chức nhiều sự kiện tri ân nổi bật dành cho mọi đối tượng. Một trong những món quà tặng đặc biệt nhất là hoàn tiền khi thua cược.
Để tạo thêm động lực cho hội viên tham gia cá cược thì nhà cái đã thiết lập vô game bài 66b chương trình ưu đãi đặc sắc. Thương hiệu không ngần ngại đầu tư một khoản tiền rất lớn để tổ chức nhiều sự kiện tri ân nổi bật dành cho mọi đối tượng. Một trong những món quà tặng đặc biệt nhất là hoàn tiền khi thua cược.