Aimable yabonye akazi muri Libya – AMAFOTO

Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports yari agifitiye amasezerano, myugariro wo hagati, Nsabimana Aimable yasinyiye Assabah FC yo mu cyiciro cya mbere muri Libya.

Ni umusore werekanywe nk’umukinnyi wa Assabah FC kuri iki Cyumweru, tariki ya 19 Ukwakira 2025. Ni nyuma y’uko uyu Aimable yari aherutse gutandukana na Rayon Sports biciye mu bwumvikane bw’impande zombi.

Ku wa Kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, ni bwo Nsabimana yafashe indege yerekeza muri Libya, aho iyi kipe nshya ibarizwa. Ni nyuma y’uko yari yarafatiwe ibihano byo kudakina murio Gikundiro ahubwo ajya ahemberwa gusa gukora imyitozo.

Kuva uyu musore yakongera amasezerano muri Nyakanga 2024, nta bwo umubano wabaye mwiza hagati ye ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe, bigera n’aho ahagarika imyitozo kubera ko yasabaga ibyari bikubiye mu masezerano aho yashinjaga ikipe kutubaha amasezerano impande zombi zagiranye.

Nyuma y’uko yari amaze kongera amasezerano y’imyaka ibiri akemererwa miliyoni 15 Frw, icyo gihe uyu myugariro yahawe 2,000,000 Frw yonyine, maze andi abwirwa ko azayahabwa nyuma y’umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wagombaga kuba tariki 14 Nzeri 2024 ariko ugasubikwa kugeza tariki 7 Ukuboza atayahawe.

Gukomeza kwishyuza amafaranga yumvikanye n’ikipe ubwo yongeraga amasezerano, ntibyamuhiriye kugeza ubwo mu Ugushyingo 2024 hanatowe indi Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thadée.

Rayon Sports yari ifitiye abakinnyi ibirarane by’ amafaranga arenga miliyoni 125 Frw ku yo baguzwe, yaje kubona amafaranga yavuye mu mukino wayihuje na APR FC mu kwezi gushize.

Aha ni ho ikipe yafashe umwanzuro ko abakinnyi bahembwa ukwezi k’Ugushyingo 2024 ndetse hakishyurwa n’ibirarane ku mafaranga yaguze abakinnyi.

Icyakora amakuru yandi yavugaga ko abakinnyi barimo Aziz Bassane na Prinse Elanga bishyuwe ayaburaga yose, mu gihe Nsabimana we yabanje gutumizwa mu biganiro n’ubuyobozi, ariko yanga kubyitabira.

Nyuma y’aho ariko, ubwo uyu myugariro yari kumwe n’ikipe y’Igihugu, Amavubi muri Sudani y’Epfo mu mukino yakinnyemo mu gushaka itike ya CHAN, Rayon Sports bivugwa ko yamwishyuye 8,000, 000 Frw biciye kuri konti ye mu yo yari imubereyemo. Bivuze ko ikipe yari imusigayemo agera kuri 5,000,000 Frw.

Nyuma yo kubona aya mafaranga, Aimable yandikiye ikipe ibaruwa ayisaba ko basesa amasezerano mu kwezi kwa Mbere, ariko Gikundiro imusubiza imushinja guta akazi.

Nsabimana yahise arega iyi kipe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ndetse impande zombi ziratumizwa kugira ngo zisobanure. Zaritabye, igisigaye ni umwanzuro w’akanama kabishinzwe.

Uku kurebana nabi hagati y’uyu mukinnyi n’ubuyobozi bwe, byatumye Perezida w’ikipe, Twagirayezu Thaddée amubuza gukorana na bagenzi be imyitozo mu Nzove. Ibi byarenze aho, bigera n’ubwo atanasabirwa ibyangombwa bimwemerera gukinira ikipe muri uyu mwaka w’imikino.

Icyari gisigaye kuri Nsabimana, ni ukoroha maze akicarana n’ubuyobozi bwe kugira ngo haboneke igisubizo. Ni byo byabaye kugera ubwo abonye akazi mu gihugu cya Libya. Asanzeyo abandi Banyarwanda babiri bakina muri Al Ahli Tripoli, Manzi Thierry na Bizimana Djihadi.

Aimable ubwo yakirwaga n’umuyobozi wa Asabbah FC
Yasinye amasezerano y’umwaka umwe
Yahawe nimero 13

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment
  • Magnificent goods from you, man. I have bear in mind your stuff prior to and you are simply too excellent. I actually like what you’ve got here, really like what you’re saying and the best way by which you assert it. You’re making it enjoyable and you still care for to keep it smart. I can not wait to learn far more from you. This is really a tremendous web site.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *