Ados Muzika na Skilibombe bahuje imbaraga mu ndirimbo nshya

Ados Muzika

Umuhanzi Nyarwanda Ados Muzika ukorera umuziki muri Pologne yasohoye indirimbo “Imirimo ya Big Boy” yakoranye na Skilibombe, avuga ko ari intangiriro y’ibihangano azashyira hanze mu 2026.

Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki 28 Gashyantare 2026, iba iya mbere Ados asohoye muri uyu mwaka, ndetse ikaba imwe mu zigize album ye nshya yise “Ma Vie”.

Ados avuga ko ari umuhanzi ufite icyerekezo cyo guhuza umuco Nyarwanda n’injyana ya rap ifite ubutumwa ku rwego mpuzamahanga

Agaragaza kandi ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo nshya bushishikariza urubyiruko gukora cyane, kudacika intege no kwiyizera.

Ati: “Ni indirimbo yo guha imbaraga abifuza kugera ku nzozi zabo, ko bagomba gushyira Imana imbere, gukora cyane no kutigera bacika intege.”

Ados Muzika avuga ko gukorana iyi ndirimbo na Skilibombe ari nk’amata yabyaye amavuta, kuko bose ari abahanga.

Yavuze kandi kuri album yise “Ma Vie” igizwe n’indirimbo 12 zigaruka ku byishimo n’agahinda, ku ntsinzi no gutsindwa mu buzima.

Abakunzi be bashobora kugura iyi album binyuze ku rubuga rwe rwa Shopify, aho igura hafi $10, mu rwego rwo gushyigikira umuziki we.

Reba hano indirimbo nshya Ados Muzika

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *