UPDATED: ADEPR yirukanye burundu Abapasitori 35

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe (Photo Imvaho Nshya)

Kigali – ADEPR yirukanye burundu Abapasitori 35 barimo Gakwerere wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Itorero rya Pentekoti ry’u Rwanda ryatangaje ko ryambuye inshingano za gishumba n’iz’ububwirizabutumwa Abapasitori 35 barimo uwahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ibyatangajwe ku wa 18 Werurwe 2026 n’ubuyobozi bwa ADEPR, aho bwashyize hanze urutonde rw’abo bantu, bunabimenyesha abanyetorero.

Mu itangazo, ADEPR ivuga ko iki cyemezo gishingiye ku ngingo ya 22 igika cya mbere, agaka ka 19 n’iya 33 igika cya mbere  agaka ka 12 z’amategelo shingiro y’Itorero rya ADEPR ryo ku wa 13 Nzeri, 2021.

Mu bashyizwe kuri uru rutonde harimo Gakwerere Cyprien wayoboraga Paruwasi Byimana, mu Ntara y’Amajyepfo, mu itorero rya Mbuye ubu akaba abarizwa muri Uganda.

Uyu Mushumba ashinjwa kuba yaratereranye abakirisitu bari barahungiye ku rusengero rwa ADEPR Nyabisundu, mu Murenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga.

Gakwerere nk’umwe mu bari abayobozi i Gitarama kuri ADEPR kandi hari harahungiye abakirisitu benshi b’Abatutsi bahizeye kuhakirira, yarabatereranye, ahubwo barahohoterwa ndetse abagore n’abakobwa baza gusambanywa mu buryo buteye ubwoba.

Gakwerere kandi yarezwe kugira uruhare muri Jenoside mu cyahoze ari Gisenyi, ubu ni  mu karere ka Rubavu.

Yaburanishijwe n’inkiko Gacaca ndetse ahamwa n’ibyaha byo gutegura no gushishikariza abandi gukora Jenoside, akatirwa igifungo cy’imyaka 15.

Abandi bazwi mu bo ADEPR yirukanye harimo Rév. Pasteur Joseph Nsanzurwimo wahoze ayobora Itorero ADEPR mu Rwanda, ubu akaba aba mu buhungiro mu Bubiligi. Abarokotse Jenoside i Gihundwe mu Karere ka Rusizi bamushinja kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ku ishuri rya GS Gihundwe, aho Abatutsi benshi bari bahungiye biciwe.

Abarokotse Jenoside bavuga ko Pasteur Nsanzurwimo hamwe n’uwari umuyobozi w’ishuri icyo gihe, Remesha Siméon, batereranye Abatutsi.

Uwinkindi Jean na we wahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Bugsera, na we ari mu bahagaritswe burundu.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *