Abubatsi b’amahoro (abaharanira ko amahoro aganza mu Isi) baturutse mu buhugu 16 bahuriye i Kigali mu Rwanda mu gikorwa cyo gufungura Ishuri mpuzamahanga ry’ubumwe n’ubwiyunge ku nshuro yaryo ya cyenda ribera mu Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026, kibera i Masaka mu Karere ka Kicukiro ku cyicaro cya Rabagirana Ministries, Umuryango wa Gikristo usanzwe wita ku isanamitima n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Abitabiriye iryo shuri mpuzamahanga ry’ubumwe n’ubwiyunge baturutse mu bihugu birimo; Nepal, u Buhinde, Thailand, Burundi, Uganda, Kenya, u Bwongereza, Angola, Sweden, Leta zunze Ubumwe za Amerika, Liberia, Ethiopia, Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo na Afurika y’Epfo.
Abitabiriye iri shuri bazakora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo kunyuzwa mu mahugurwa y’isanamitima, gusura Urwibutso rwa Jenoside ndetse banumve ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bazaganira kandi n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, banatozwa neza uburyo bashobora gutanga aya mahugurwa ya Healing Hearts Transforming Nations (HHTN) mu bihugu byabo ndetse no mu miryango baturukamo.
Rev Dr. Nyamutera Joseph washinze Umuryango Rabagirana Ministries, yagaragaje ko kubaka imituma y’abantu ari kimwe mu byi Abanyarwanda bashoboye ko bityo abitabiriye iri shuri bazatahana ubumenyi.
Ati “Abanyarwanda twese dufite inshingano yo kububungabunga ubumwe ndetse no kubusigasira mu buryo bwose bushoboka.”
Umuyobozi wa Rabagirana Ministries, Mukunzi Louange, we yavuze ko uyu muryango wa gikristo usanzwe wita ku isanamitima n’ubumwe, urajwe inshinga ni kubaka amahoro mu Isi.
Ati “Kuba abanyamahanga bateraniye mu Rwanda ni kimwe mu byerekana ko intumbero irimo igerwaho yo kubona u Rwanda ruhinduka icyitegererezo cy’ubumwe, gukira ibikomere ndetse n’amahoro arambye ku Isi yose kubw’icyubahiro cy’Imana.”
Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yabwiye abubatsi n’amahoro baturutse mu bihugu 16 ko u Rwanda ari igihugu cy’amahoro ndetse n’urugero rwiza mu kuva mu mwijima abantu bjaya mu mucyo.
Yashimye kandi uruhare rwa
Rabagirana Ministries mu bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge.
Rabagirana Ministries igaragaza ko imyaka umunani ikora ibikorwa by’isanamitima mu mashuri, mu magereza, mu bigo bya leta, mu bigo byigenga no mu matorero.
Uyu muryango uvuga ko ufite umwihariko wo kugeza ubutumwa ku bantu banyuze mu mateka atandukanye, cyane cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare, kugira ngo babashe kubana barabohotse.
Uretse ubujyanama n’amahugurwa, Rabagirana Ministries yanashyizeho Umusozi w’Ubumwe uherereye mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Rusheshe, aho uhuriza abantu baturutse mu matsinda y’ubumwe, bagahabwa amahugurwa y’isanamitima bakanakorera hamwe ibikorwa by’iterambere mu rwego rwo kurushaho kubaka igihugu.




UMUSEKE.RW
