Muhanga: Mu rugendo itsinda ry’Abasenateri bakoreye mu Karere ka Muhanga, babwiwe n’aborozi ko ibiciro by’ibiryo by’amatungo ku isoko bibahenda.
Bamwe mu borozi b’amatungo manini ndetse n’amagufi mu Murenge wa Mushishiro, bavuga ko bahendwa n’ibiryo by’amatungo ku isoko bakifuza ko Abasenateri babakorera ubuvugizi bikagabanuka.
Aba borozi bavuga ko ibiryo by’amatungo ku kilo bigura amafaranga 800 y’u Rwanda, mu gihe litiro y’amata aho bororera igura 300frws.
Kalisa Barnabé wo mu Mudugudu wa Kiyoro, Akagari ka Munazi, Umurenge wa Mushishiro, avuga ko imbogamizi bafite ari ibiciro bihanitse by’ibiryo by’amatungo, hakiyongeraho amafaranga y’itike batanga bajya kubigura mu Mujyi wa Muhanga.
Ati: ”Litiro ebyeri z’amata bampa 600frw ayo mafaranga ntabwo ashobora kugura ikilo kimwe cy’ibiryo by’amatungo dukorera mu gihombo.”

Kalisa avuga ko ku kilo cy’ibiryo ahomba 200frws.
Tuyishimire Jean Baptiste wororera mu Kagari ka Rukaragata, yabwiye UMUSEKE ko kuba ibiciro by’ibiryo by’amatungo bibahenda bigira ingaruka ku mukamo inka zitanga ku munsi.
Ati: ”Tugize amahirwe tukabona ibiryo ku giciro cyiza, inka imwe yajya itanga umukamo wa litiro 30 z’amata ku munsi.”
Uyu mworozi avuga ko uko abantu bakenera indyo yuzuye irimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara n’ibyubaka umubiri, ari na ko amatungo aba akeneye kubibona.
Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko ibyo aborozi bataka byumvikana kubera ko uko ibiciro byari bihagaze abenshi mu borozi bagitangira byatumbagiye cyane birenga umusaruro bakura mu matungo.
Ati: ”Twasanze ibiryo by’amatungo bihenze kandi ntabwo ibiciro by’ibikomoka ku matungo bijyanye n’ibiciro by’ibiryo ku masoko, bigomba kugabanuka.”
Prof Dusingizemungu yongeraho ko nkunganire Leta ishyira mu bihingwa yagombye no kuyishyira mu bikorwa by’ubworozi.
Avuga ko bagiye gukorera ubuvugizi aborozi kugira ngo bakore uyu mwuga badahomba.
Bamwe muri abo borozi babwiye Abasenateri ko usibye ibiciro by’ibiryo bihanitse, hari bimwe mu biryo by’amatungo bagura bagasanga bitujuje ubuziranenge.





MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.