Depite Icyizanye Masozera Jacky yasabye abarwanashyaka ba Green Party mu Karere ka Gicumbi gukomeza kwitabira gahunda za Leta, harimo no gukorera hamwe kugira ngo babone umusaruro unogeye igihugu muri rusange.
Hon. Masozera yabivugiye mu Karere ka Gicumbi ubwo yatangizaga inama n’amahugurwa y’abarwanashyaka kuri uyu wa 1 Werurwe 2026.
Muri iki gikorwa cy’umunsi, cyasozaga ibikorwa byose byazengurutse uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, yavuze ko abarwanashyaka bagomba kwitabira ibikorwa byose bya Leta kuva mu midugudu batuyemo.
Yasabye kandi abayobozi b’inzego z’ibanze kutabangamira abarwanashyaka ba Green Party, kuko amashyaka yose yemewe mu gihugu agendera ku murongo umwe wa politiki.
Mu byo bahugurwemo harimo uko bakora imishinga iciriritse, irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse no kurengera ibidukikije.
Baganirijwe kandi ku mavu n’amavuko n’ingengabitekerezo by’iri shyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije.
Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, rikomeje imyiteguro yo kwegera abarwanashyaka baryo mu mirenge, aho riteganya gushyiraho komite z’ishyaka.
Byitezwe ko umubare w’abantu 33 ari wo uzaba ugize komite y’ishyaka rya Green Party ku rwego rw’Umurenge.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

I really enjoy reading this article, such an excellent piece, continue the good work, do you post often? you just got a fun from the eiffel tower paris. we are the best guide for paris eiffel tower. visit our site at https://eiffeltower-ticketparis.com/. thank you hope to hear from you.