Abatuye mu Turere twa Nyabihu, Rubavu na Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba bafunguriwe amahirwe yo kumenya Ikidage no kubona impamyabumenyi muri urwo rurimi.
Ni amahirwe bagejejweho binyuze mu bufatanye bw’Ikigo cya Der Sprachen Hub/Germany Language Academy ndetse n’Ikigo cy’Amahugurwa mu Ndimi (Training Center of Languages (TCL) kibarizwa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Der Sprachen Hub/Germany Language Academy igaragaza ko ubu bufatanye ari nk’igisubizo ku rubyiruko rwinshi rwo mu Ntara y’Iburengerazuba rufite inyota yo kwiga indimi z’amahanga no kubona amahirwe ku rwego mpuzamahanga.
Der Sprachen Hub iherutse guhabwa uburengerazira bwo kwigisha no gutanga impamyabumenyi mu rurimi rw’Ikidage ivuga ko ubu abantu bo turere twa Rubavu, Nyabihu na Karongi bazarushaho kubona ubufasha mu kwiyandikisha gukorera impamyabushobozi mu Rurimi rw’Ikidage izwi nka ‘European Consortium for the Certificate of Attainment in Modern Languages(ECL).
Phocas Niwemushumba, uhagarariye Der Sprachen Hub, yagize ati “Twiyemeje gutuma Abanyarwanda benshi bashobora kubona impamyabumenyi y’ururimi rw’Ikidage yemewe ku rwego mpuzamahanga.”
Marie Claire Ndatimana, wakoze ikizamini cy’ururimi rw’Ikidage akanagitsinda yagize ati “Kwitegura neza bituma umuntu atsinda. Ubu bufatanye buzafasha abanyeshuri benshi kugera ku ntsinzi biboroheye.”
Der Sprachen Hub igaragaza ko abifuza kwiyandikisha no kungukira muri aya mahirwe banyura ku rubuga: http://[https://exam.eclexam.eu/](https://exam.eclexam.eu/).

UMUSEKE.RW

Hallo!
Link ntabwo ikunda, please