Abize imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi basabwe kuzarangwa n’ikinyabupfura no kwanga umugayo, bakazirikana ko umunyeshuri arererwa kuzubaka Igihugu kiba cyaramuhaye uburezi bwiza.
Ni impanuro bahawe kuri icyi Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2026, ubwo icyo kigo cyatangaga impamyabushobozi ku nshuro ya 24, aho zahabwaga abanyeshuri barangije mu mwaka w’amashuri wa 2024-25.
Abahawe impamyabushobozi 788 barimo abize imyaka itatu ndetse n’abize imyunga n’ubumenyingiro by’igihe gito ndetse hashimirwa n’abandi bagiiye kurangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango APEGERWA washinze ishuri Lycée de Ruhango Ikirezi, Rwemayire Rekeraho Pierre Claver, yabwiye abahawe impamyabushobozi ko uburezi bahawe muri iki kigo bubategurira kuba abakozi beza muri sosiyete Nyarwanda ko kandi iyo umuntu arangije ishuri ari bwo ubuzima nyabwo buba butangiye.
Ati ” Muzabe inyangamugayo, mube abantu bashoboye kandi bashobotse kuko nicyo kintu cyabuze ubu, kuba ushoboye unashobotse kandi uri inyangamugayo. Turabasaba kugira ubupfura, gukunda umurimo n’igihugu cyanyu cyababyaye.”
Yagaye kandi ababyeyi bashobora kwitaza impamvu y’akazi, bakibagirwa inshingano yo kwita ku mwana.
Ati ” Hari ababyeyi bumva ko kuba bishyuye amarezi bihagije, umwana yakora ikosa bamuhamagara agasubiza ngo ati ‘ko nishyuye murambaza iki?’ Ibyo ntibihagije kuko ayo wishyuye ni amafaranga yo gufasha ngo turere umwana si ayishyura ibyaha.”
Rwemayire yasabye kandi abarimu bo mu Ishuri rya Lycée de Ruhango Ikirezi guharanira gutanga ubumenyi bufite ireme ngo intego bihaye yo kuba ikigo cy’indashyikirwa mu Ntara y’Amajyepfo mu bumenyingiro igerweho.
Mucyo Hertier wize ibijyanye n’ubwubatsi, akanatsinda ku rwego rushimishije aho yabaye uwa kabiri ku rwego rw’Igihugu mu bize ibijyanye n’ubwubatsi yavuze ko isoko ry’umurimo yahinjiranye ubumenyi buzamufasha guhatana.
Ati” Aha nateguriwe kuba umuhanga mu kazi nzaba ndimo kuko nigiye ku bikoresho byiza kandi nimenyereza neza. Hanze mpazanye umusanzu ukomeye mu kubaka Igihugu kuko gikomeje gutera imbere mu bikorwaremezo.”
Yagiriye inama abato kuri we gukora cyane no kugira intego, ndetse asaba abo bajyanye ku isoko ry’umurimo kwanga umugayo no kumva ko kwiga bidahagaze.
Igiraneza Gisele wize ibinyanye n’ikoranabuhanga no gukora ibishushanyo mbonera by’amazu, iyo asobanura urugendo rwe mu mashuri avuga ko bitari byoroshye kuko bari imfura muri aryo shami.
Ati ” Mu buzima buri hanze ikoranabuhanga riri gutera imbere natwe batwitegeho kuzana uruhare rwacu mu kuryubaka no kuriteza imbere.”
Umuyobozi Ushinzwe Uburezi mu Karere ka Ruhango, yagaragaje ko amasomo y’ubumenyingiro by’umwihariko atangwa mu gihe gito akomeje kuba urutirigongo mu iterambere ry’urubyiruko.
Ati ” Abanyeshuri mugeze ku isoko ry’umurimo muzanoze ibyo muzaba murimo. Namwe mukiri ku ntebe y’ishuri mwigire ku muhate w’abakuru banyu kuko kuba bari aha ni uko bakoze cyane. Nta ntsinzi yizana ahubwo iraharanirwa, namwe mubiharanire.”














