Abiroshye muri ‘Banki Lambert’ barabogoza

Banki Lambert ni kimwe mu bibazo biteye impungenge mu Ntara y’Amajyaruguru, aho abaturage bishoye muri ibyo bikorwa batakira abahisi n’abagenzi nyuma yo kwamburwa imitungo n’ababahaye ayo mafaranga arya uwiziritse.

Bank Lambert cyangwa urunguze ni uburyo bwo kugurizanya amafaranga bufite inyungu nini cyane, aho usabwa gutanga ingwate nk’igipapuro cy’umutungo cyangwa sheki izabikuzwa ku itariki runaka, mukagirana amasezerano y’inyandiko azaseswa umaze kwishyura.

Ubwo bucuruzi bw’amafaranga butemewe bikunze kuvugwa ko bukenesha ababwirohamo kubera inyungu nyinshi bungukira ababagurije amafaranga, bikabaviramo guhunga aho batuye.

Hari n’abatoroka igihugu cyangwa hakavuka amakimbirane hagati yabo n’ababagurije mu gihe bananiwe cyangwa banze kwishyura.

Bamwe mu baturage bo mu mirenge itandukanye yo mu turere twa Musanze na Nyabihu babwiye UMUSEKE ko Banki Lambert yabamazeho imitungo irimo imirima n’inzu, ku buryo bamwe basigaye basembera.

Bavuga ko habanza kuza abakomisiyoneri bakabaryoshya ko hari abantu bashobora kubaguriza amafaranga vuba kandi ku nyungu nto, ariko bagambiriye kubanyaga utwabo.

Uhawe amafaranga n’uyatanze bagirana amasezerano imbere ya Noteri wigenga ko bagurishije umurima cyangwa inzu, hakiyongeraho amafaranga yatanzwe abarirwamo inyungu y’umurengera.

Nyuma y’igihe bemeranyijwe, abagurijwe bagarura amafaranga n’inyungu, ariko bakabwirwa ko umutungo waguzwe burundu, ugasanga n’uwo bagiranye amasezerano mu runguze yarawugurishije abandi.

Abaturage bataka ko imitungo yabo igurishwa mu buriganya

Nyiramatafari Euphrasie wo mu Murenge wa Nyange avuga ko yagannye Banki Lambert, ahabwa miliyoni n’igice z’amafaranga y’u Rwanda n’uwitwa Twizerimana François, na we amuha icyangombwa cy’aho atuye.

Avuga ko yamwishyuye miliyoni n’ibihumbi 100 Frw, nyuma aza kumushyira ibihumbi 400 Frw yari amusigayemo, arayanga maze amubwira ko yamaze kuhagurisha.

Ati: “Turasaba leta idufashe kuko aho ntuye hose hagurishwa miliyoni 30, ariko urumva njye nta cyo nabonye.”

Akingeneye Martha avuga ko nyina umubyara yatanze inzu n’amasambu muri Banki Lambert, bahabwa miliyoni 3 Frw ariko bakamutwara imitungo irenge miliyoni 40 Frw, none ubu bakaba barabuze aho yatorongereye.

Yagize ati: “Ubu twaramubuze, turi gusembera kandi twari dufite imitungo. Leta ikwiye kudutabara, ikaduhuza n’abamuhaye ayo mafaranga kugira ngo tuyishyure, ariko ntibatware ibyacu byose ku mafaranga macye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko ikibazo cy’aba baturage bakizi kandi ko bari kubikurikirana, anabamenyesha ko bakwiye kwirinda ababashuka mu runguze kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati: “Ibikorwa by’urunguze ni icyaha nk’ikindi gikorwa mu rwihisho. Kugeza ubu dufite amakuru ko hari abantu bagenda bakagerekaho abandi umugogoro, bakabaha amafaranga y’inyungu nyinshi.”

Avuga ko ikibazo kizwi, ku buryo inzego zitandukanye ziri gukurikirana abatanga amafaranga ya Banki Lambert kugira ngo babiryozwe.

Yagize ati: “Uyu munsi turaha abaturage ubutumwa bwo guca ukubiri n’urunguze, kuko ubuyobozi bw’igihugu bwabashyiriyeho uburyo butandukanye bwo kubona amafaranga, yaba inguzanyo cyangwa kwizigamira no gukoresha banki zisanzwe zibegereye.”

Kugeza ubu, UMUSEKE wavuganye n’abo mu miryango 12 yakorewe ubu buriganya; abenshi ni abatazi gusoma no kwandika, abandi bahemukiwe n’abagize imiryango yabo batanga ingwate ku byabo batabyumvikanyeho.

Itegeko nomero 171 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itatu, ariko kitarengeje imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda itari munsi ya miliyoni eshatu, ariko itarenze miliyoni eshanu, Umuntu wese ukora ubwambuzi akoresheje kiboko cyangwa agahato agasinyisha undi, akamuteza igikumwe cyangwa agahabwa inyandiko iyo ari yo yose irimo cyangwa iturukaho umwenda, uburonke cyangwa ubwishyu.

Urugo rwa Nyuramatafari, yahawemo 1,500,000 Frw, rwaragurishijwe
Abaturage batwariwe imitungo bashyira mu majwi ba Noteri bakorana n’abacuruza Banki Lambert

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW mu Majyaruguru

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *