Abazasifura Shampiyona y’abato bahawe impanuro

Biciye mu barimu b’abasifuzi, abasifuzi bazasifura Shampiyona y’abato batarengeje imyaka 20 na 17, bahawe impanuro z’inshingano nshya bagiye gutangira.

Izi mpanuro zatanzwe ku wa kabiri, tariki ya 24 Gashyantare 2026 ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, zitangwa n’abarimo Hakizimana Louis uyobora Komisiyo y’Abasifuzi muri iri Shyirahamwe.

Abasifuzi 66 barimo abahungu 44 n’abakobwa 22, ni bo bibukijwe inshingano bagiye gufata zo kuyobora Shampiyona y’abato batarengeje imyaka 17 na 20 mu bahungu n’abakobwa.

Aba bahawe izi mpanuro mbere y’uko batangira amahugurwa y’iminsi ibiri ateganyijwe gutangira uyu munsi akazasozwa ejo ku wa 26 Gashyantare 2026.

Aya mahugurwa azabera kuri FERWAFA aho bazajya baba bari mu ishuri mu gihe nyuma ya Saa sita z’amanywa, bazajya bajya ku kibuga cya KIE [UR-Remera Campus].

Bamwe mu barimu bari gutanga aya mahugurwa, harimo Munyemana Hudu ‘Nzenze’, Kagabo Ahmed, Hakizimana Ambroise, Nyinawabari Speciose, Gaspard Kayijuka n’abandi.

Abasifuzi bazasifura Shampiyona y’abato batarengeje imyaka 20 na 17, batangiye amahugurwa
Bari kongererwa ubumenyi n’abarimu barimo Munyemana Hudu uzwi ku izina rya Nzenze
Hakizimana Louis uyobora Komisiyo y’Abasifuzi, ari mu barimu bari gufasha aba basifuzi bato
Ni abasifuzi bagera kuri 66 barimo abahungu 44 n’abakobwa 22

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *