Abayobozi basuye Ingabo z’u Rwanda zikorera muri Cabo Delgado

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Intara ya Cabo Delgado, Fernando Bemane de Sousa, yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Karere ka Mocímboa da Praia.

Fernando Bemane de Sousa yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Mocímboa da Praia, Sergio Domingo Cypriano, Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga no kwinjiza abantu mu gisirikare muri Cabo Delgado, Lt Col Elsa Domingos Zimia n’Umuyobozi w’Umujyi wa Mocímboa da Praia, Herena Bandeila.

Intego y’uru ruzinduko yari ugushimangira ubufatanye n’imikoranire n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Itsinda ry’abashyitsi ryakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Inzego z’umutekano z’ u Rwanda, Maj Gen Vincent Gatama, ari kumwe n’ukuriye ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado, CP Bertin Mutezintare, hamwe n’abandi bayobozi.

Abashyitsi bahawe ishusho rusange y’umutekano n’ibikorwa Inzego z’umutekano z’u Rwanda zikomeje gukora mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

IVOMO: RDF Website

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *