Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Gicurasi 2021,Abayislamu bari babukereye mu isengesho ryo kwizihiza umunsi Mukuru wa Eidil-Fit’ri usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan.Mufti w’u Rwanda yabasabye kwirinda ubusabane mu guhangana na Covid-19.

Ku rwego rw’Igihugu iri sengesho ritagatifu ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ryabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Abinyujije kuri Twitter Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yifurije Abayislamu umunsi mukuru wa Eidil-Fit’ri ku bayislamu bose bo mu Rwanda.
Yagize ati ” Umunsi mwiza wa Eidil-Fit’ri ku bayislamu bose bo mu Rwanda no ku isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo.Eid Mubarakak”

Abitabiriye iri sengesho bageraga kuri 500 gusa, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19 bose bapimwaga umuriro mbere yo kwinjira,buri wese yizaniraga igikoresho cyo gusengeraho.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yibukije Abayislamu kwirinda ubusabane kuri uyu munsi mukuru wa Eid al-Fitr, umunsi usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan, mu gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda muri rusange.

Mufti w’u Rwanda, yabwiye imbaga yari ikoraniye kuri Stade ya Kigali muri iri sengesho risoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan ko iki ari igihe cyo kwiyegereza Imana no kuyubaha kandi amasomo bavanye muri iki gisibo bakaba bakwiye kuyakomezanya no mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yavuze ko Abayislamu bo mu Rwanda bakwiriye kuba intangarugero mu kwirinda Covid-19 bakarushaho gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu no kubana neza na bagenzi babo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
ISLAM yavutse mu kinyejana cya 7 nyuma ya Yezu.Naho idini y’Abakristu ivuka mu Kinyejana cya mbere,izanwe na Yezu kristu.Hali ibintu byinshi Abaslamu bakora bigana imihango y’Abayahudi: Gusenga bahennye,Gukebwa (gusiramurwa),Gutunga abagore benshi,etc…Nubwo bavuga ngo na Muhamadi yari intumwa y’Imana,dore aho atandukaniye na Yezu.Mu gihe Yezu yari umunyamahora,Muhamadi yari umurwanyi ukomeye.Muribuka igitero yagabye I Maka,aturutse I Madina.Nubwo Yezu yari umusore mwiza ndetse n’abakobwa bakamukunda,ntabwo yaryamanaga nabo.History yerekana ko Muhamadi yatunze abagore benshi.Igihe yapfaga,yasize abapfakazi 9.Yezu yakoze ibitangaza byinshi,harimo kuzura abantu,gukiza indwara zose,guhagurutsa abamugaye bakagenda,kugenda hejuru y’amazi,etc…
Byerekana koko yari Intumwa y’Imana nyakuli.Muhamadi nta gitangaza na kimwe yakoze.
Ibyo uvuga nta byo wize ntanubwo wabikoreye ubushakashatsi ahubwo warabibwiwe. Uzashake uburyo wegera abazi Islam bazakwigisha.Bizagufasha kujya uvuga ibyo wize ifitiye facts.
@ Bagabo,ahubwo wowe urarwanira idini yawe gusa.Ibitabo bya History,Encyclopedia,internet,etc…,byose bivuga ko Muhamadi yatunze abagore benshi.Ikindi kandi,yakundaga kurwana,agategeka ko umuntu wese wanze kuba Umuslamu bamwica.Ntabwo ari ugusebanya.Gusa birababaje gufata umuntu nk’uwo ukamwita intumwa y’imana.Amadini rwose mujye mucisha mu kuli,mureke kubeshya abantu.Ikibazo nuko muyobya millions nyinshi z’abantu badashishoza.
Ariko UMUSEKE comments z’abo bahezanguni ba gikiristu zisebya Islam KU munsi w’ilayidi nk’ubwo mubamuzitambutsa ngo zifashe iki.
Gusa numvise bavuga n’ibyo batazi!
*Ngo idini y’ubukristu yashinzwe n’a yezu?? Ibyo ubisoma he?
*None se ko kuba Muhamadi yari afite abagore benshi ubifata nk’igisebo ubishingira kuki mu gihe ukwemera kwe kutabimubuza??
Naho see ,Abrahamu,Mussa,Dawidi,Salomon n’izindi ntumwa bo urabemera Kandi ko batunze abagore benshi??
Kuba basobuja bagashakabuhake barakuzaniye ibyo wemera barashakaga umugore umwe(monogamie) ntukabifate nka succès ngo wumve Ko abantu Bose bamera nkawe.Il est question de culture et de choix)
* Ko uvuga ngo Muhamadi yari indwanyi,niba warasomye nakubwiye Ko mu nyamara y’abanyamisaraba”les croisés” yarwanaga n’a bande??
Ni bande se banteye abandi bwa mbere kandi hehe?
Intwari see Ni uwashoje intambara cg Ni uwitabaye akanatsinda??!!
Uzasubize ibi,ndabizi abayehova mugire kururu kururu !!!!
*