Abatwara ubwato mu Kivu bifuza ko bahabwa impushya zemewe

I Burengerazuba: Abakora umwuga wo gutwara ubwato mu Kivu bifuza ko bashyirirwaho uburyo bwo gukorera impushya zemewe n’amategeko.

Abavuga ibi ni abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu mu bwato bunini bifuza ko bashyirirwaho uburyo bwo guhabwa impushya zo gutwara ubwo bwato ngo byaca akajari gakorerwa mu mwuga wabo.

Bavuga ko bashyirirwaho uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ubwato nk’uko bikorwa mu bundi bwikorezi.

Aba bashoferi batwara ubwato babigaragarije Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA) mu nama yabahuje ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama, 2026.

Ntezirizaza Anastase  ni umwe mu batwara ubwato mu kiyaga cya Kivu, yavuze ko bifuza ko habaho amahugurwa ahoraho muri uyu mwuga, bakajya bahabwa n’impushya zo gutwara ubwato.

Ati “Turasaba ko mwadufasha guca akajagari kari muri uyu mwuga dukora. Nta murongo bifite, hashyirwaho uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ubwato nk’uko zikorerwa mu bundi bwikorezi.”

Ntwali Patrick nawe ni umwe mu bashoferi b’ubwato, na we atwara abantu n’ibintu mu kiyaga cya Kivu, yavuze ko buri wese ushaka gukoresha ubwato abufata akagenda rimwe na rimwe bigashyira mu kaga ubuzima bw’abantu atwaye.

Ati “Mu muhanda umumotari afite uruhushya rumwemerera gutwara moto, mu bwikorezi bwo mu mazi tubona twarasigajwe inyuma. Turifuza ubumenyi n’impamyabumenyi bizatuma dukora kinyamwuga.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi  (RTDA) bwashimiye aba bashoferi uruhre rwabo mu iterambere bagira mu bwikorezi, bubizeza ko ibibazo byose bahura na byo muri ubu bwikorezi bizwi, imbaraga nyinshi zizashyirwamo hashakwa uko hashyirwaho uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ubwato.

Twagirimana Theoneste Umuyobozi  w’agateganyo  wungirije muri RTDA, ati “RTDA izi  uruhare rwanyu rukomeye mugira  mu iterambere, muri uru rwego nka Leta turabishyiramo imbaraga mu buryo bushoboka bwose kugira ngo ibyo mukora ube ufite inyandiko yerekana ko ubisobanukiwe.”

Ubwikorezi bwo mu mazi bukoreshwa mu gutwara ibintu byinshi, kimwe n’imihanda, bubumbatiye iterambere ry’igihugu, ubukerarugendo, ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ubuhahirane bw’ibihugu bituranye n’u Rwanda.

Abatwara ubwato mu kiyaga cya Kivu baganiriye na RTDA

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i BURENGERAZUBA

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *