Abaturage bo muri Uvira bongeye kwishimira ko umupaka wa Kamvira uhuza u Burundi na Congo wongeye gukora nyuma y’amezi abiri ashize warafunzwe.
Mu Ukuboza 2025 nibwo inyeshyamba za AFC/M23 zinjiye muri Uvira nubwo zitahatinze, icyo gihe u Burundi bwahise bufunga umupaka buvuga ko inyeshyamba zibangamiye umutekano wabwo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gashyantare, 2026 ubuhahirane bwongeye, abaturage bava i Burundi abandi bajyayo bavuye muri Congo.
Nta birori byabaye byo gufungura umupaka. Benshi mu bahise bambuka ni bamwe mu mpunzi z’Abanye-Congo bari bahunze Uvira ubwo yafatwaga na AFC/M23 n’abo mu bindi bice bya Kivu y’Amajyepfo biherutse gufatwa n’ingabo za leta ya Congo, FARDC zifatanya n’iz’u Burundi.
Radio Okapi ivuga ko gufungura umupaka byashimishije abaturage bo ku mpande zombie, mu Burundi no muri Congo, ndetse abacuruzi bato bato babyishimiye kurushaho.
Umwe mu bakora ubucuruzi avuga ko gufungura umupaka wa Kavimvira wari ufunze ku ruhande rw’u Burundi ari inkuru nziza kuko byari byagoye abacuruzi baba ab’i Bujumbura n’abo muri Uvira kandi ari imijyi yegeranye.
Ku rundi ruhande ihuriro ry’abanyenganda muri Congo, (FEC-Uvira) nubwo ngo ryakiriye neza ifungura ry’umupaka, rirasaba inzego ziyoboye Uvira kurwanya ihohotera rikorerwa abacuruzi bikozwe n’abafite intwaro, kandi hakoroshywa imikorere y’imipaka.
Ihiriro ry’abanyenganda rivuga ko abaturage bakennye bityo hagabanywa imisoro kandi bakoroherezwa gukoresha umupaka.
Byinshi mu bikoreshwa i Uvira by’ibanze ngo biva i Burundi, ndetse n’abakozi nk’abubaka na bob ava i Burundi.
UMUSEKE.RW
