Abaturarwanda bategujwe imvura idasanzwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyateguje Abaturarwanda ko mu kwezi kwa Werurwe 2026 hateganyijwe imvura idasanzwe hirya no hino mu gihugu ishobora guteza ibiza.

Meteo Rwanda yatangaje ko biteganyijwe ko mu kwezi kwa Werurwe 2026 hazagwa imvura iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi; bikazatuma ubuhehere bw’ubutaka bwiyongera.

Yavuze ko bizagira ingaruka nziza ku buhinzi mu ntangiro y’igihembwe cy’Itumba, ariko hateganyijwe umuyaga mwinshi n’imvura yumvikanamo inkuba bishobora guteza ibiza, cyane cyane aho ubutaka bwasomye.

Meteo Rwanda ivuga ko muri Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 100 na 350 mu gice cya mbere n’icya kabiri kandi iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Werurwe muri ibyo bice bibanza.

Gusa, mu gice cya gatatu cya Werurwe 2026; ni ukuvuga kuva ku itariki 21 kugeza kuri 31 hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’isanzwe ihagwa iri hagati ya milimetero 89 na 292.

Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa muri Werurwe buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 21 na 30 naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe nijoro bukazaba buri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 18.

Ni mu gihe umuyaga uringaniye ushobora kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Meteo Rwanda yongeyeho ko iryo teganyagihe rigomba kwifashishwa hagendewe ku risohoka buri munsi ndetse n’irya nyuma y’iminsi irindwi na 10.

Meteo Rwanda ivuga ko no muri Gashyantare 2026 imvura yari hejuru y’impuzandengo, ibyateje ibibazo mu mirimo y’ubuhinzi irimo gusarura no guhunika imyaka ndetse n’ibiza mu bice by’igihugu.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *