Mu bice bitandukanye by’u Rwanda haragaragara impinduka mu mabagiro, aho abaturage bavuga ko bagenda bacika ku kurya inyama batazi aho zabagiwe, kuko mu bihe bitandukanye zagiye ziteza ibibazo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA), kikaburira abarya inyama ko bakwiye kwitonda, kuko bashobora kuzigura aho babonye zikabagiraho ingaruka.
UMUSEKE wageze ahitwa mu Migina mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, uganira n’abotsa inyama mu tubari (Mucoma), bavuga ko bayobotse amabagiro azwi kandi yujuje ubuziranenge.
Nkundimana Innocent wari uri ku cyokezo cy’inyama, yiteretse icupa ry’amazi, yabwiye UMUSEKE ko muri ako gace nta ‘Mucoma’ wemerewe kwibagira ihene cyangwa inka ngo agaburire abaje kwica icyaka.
Yagize ati: “Mbere waguraga ihene ukayibaga utarinze gupima niba nta burwayi cyangwa ikindi kibazo ifite; ubu byaracitse, hari amabagiro yujuje ibisabwa, ari na ho tugura inyama tukazotsa twizeye ubuziranenge bwazo.”
Mu Murenge wa Rugarama ho mu Karere ka Burera, abaturage baganiriye na UMUSEKE na bo bemeza ko bamaze kumenya agaciro ko kurya inyama bazi aho zabagiwe.
Bavuga ko begerejwe ibagiro ry’inkoko rya kijyambere, aho bagura inyama bizeye ko nta kibazo na kimwe zifite, bityo bakazirya bumva batekanye.
Umwe mu babyeyi aragira ati: “Byatumye twitinyuka, twumva ko kurya inkoko atari iby’abakire gusa; iyo ushaka kuyirya, urasimbuka ukagura ibazwe neza mugasangirana n’umuryango.”

Ibi biriho mu gihe hamaze iminsi hari ubukangurambaga mu gihugu hose bugamije gushishikariza Abanyarwanda kugira ubushishozi n’amakenga ku nyama barya.
Rwiyemezamirimo Jean Marie Vianney Ndabarinze avuga ko yabagaga inkoko mu buryo gakondo, bikarangira zifite umwanda ku buryo inzego zibishinzwe zazifashe inshuro ebyiri zikangizwa.
Kuri ubu, yubatse ibagiro ry’inkoko rigezweho rifite ubushobozi bwo kubaga izigera kuri 700 zituruka ku borozi barenga 700 bo mu Turere twa Burera na Musanze.
Muri gahunda ya VIBE (Value Added Initiative to Boost Employment), avuga ko yahawe umuveterineri n’umukozi ubafasha kunoza ubuziranenge.
Ati: “Byaradufashije cyane kandi bifite umumaro kuko inyama z’inkoko ziribwa na benshi, kandi turi mu gace k’ubukerarugendo.”
Dr. Gaspard Simbarikure, Umukozi wa RICA ushinzwe Kugenzura Isuku n’Ubuziranenge n’Akato k’Ibikomoka ku Matungo, avuga ko abantu bakwiye kwirinda kugura inyama zitabagiwe mu mabagiro yizewe.
Ati: “70% by’indwara z’amatungo zishobora no gufata abantu; iyo abantu bagiye kurya inyama zitapimwe, baba bafite ibyo byago by’uko bakwandura za ndwara amatungo arwara na bo bakazirwara.”
Akomeza avuga ko iyo abantu bariye inyama zagenzuwe bibarinda kwandura indwara zirimo igituntu, tenia n’izindi.
Imibare ya RICA igaragaza ko amabagiro afite impuguke mu bugenzuzi n’ubuziranenge bw’inyama, abagirwamo inka zirenga 10.000, inkoko 80.000, ihene 10.000 n’ingurube 50.000 buri kwezi.
Iyo mibare kandi yerekana ko mu mwaka n’igice kugeza mu mpera z’umwaka wa 2025, abaveterineri bafatiriye toni zirenga 30 z’inyama zitujuje ubuziranenge ziratabwa.






NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
