Abatangabuhamya bashinjuye URAYENEZA Gerard bavuga ko Jenoside iba atari i Gitwe ko yari i Mbuye

*Umwe yavuze ko uwitwa Ahobantege yamusindishije ngo ashinje Urayeneza “yasabye imbabazi mu Rukiko”
*Abashinjura barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, umwe ati “Gerard muzi afite Bibiliya simuzi afite imbunda”

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwakomeje kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa URAYENEZA Gerard wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu, abatangabuhamya bashinjura nibo bihariye umwanya munini babwira Urukiko.

Urayeneza Gerard wabaye Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe amaze igihe afunzwe ku byo yita akagambane (Archives)

Bidatandukanye nuko byari bimeze mu iburanisha ryo ku wa 10 Ugushyingo, 2021 no mu iburanisha ryo kuri uyu wa 11 Ugushyingo, 2021 iburanisha ryitabiriwe n’abantu benshi mu cyumba cy’urukiko no hanze yacyo hari abantu benshi.

Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’urukiko ni bo baburanishaga Urayeneza Gerard n’abagenzi be.

Ukuriye Inteko Iburanisha, Muhima Antoine yabanje guha ijambo umutangabuhamya Nkurunziza Emmanuel, uyu na we arashinja. Yabwiye Urukiko ko  mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Gerard yari atunze umuryango wo kwa Emmanuel Nkurunziza, ngo yajyaga abona Gerard afite imbunda akajya ayishyira mu modoka yo mu bwoko bwa taxi, yavuze ko nta muntu yabonye Gerard yica.

 

Abashinjura bavuga ko Urayeneza Gerard atabaye i Gitwe ko Jenoside ikiba yagiye iwabo i Mbuye

Nyuma ya Emmanuel hahawe ijambo ryahawe umutangabuhamya wa mbere ushinjura, Jerome Musoni wavuze ko Urayeneza Gerard mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata, 1994 yamubonye igihe gito kuko Gerard yahise ajya iwabo i Mbuye (aho akomoka).

Ati “Gerard muzi ari inyangamugayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”

Musoni yongeyeho ko mu ntangiriro z’urubanza hari umugore witwa Ahobantegeye Charlotte (yakoraga muri Kaminuza  ya Gitwe Gerard yayoboraga ngo bari bifitanye ibibazo Gerard amurega kunyereza umutungo wa Kaminuza), yaguze inzoga “Bierre” ngo arazimuha arasinda bituma yandika ibaruwa ishinja Gerard ibitaribyo abitewe n’inzoga yari yaguriwe.

Ati “Nta mbunda nabonanye Gerard nta n’iyo nabonanye abana be.”

Hahawe ijambo kandi umutangabuhamya Ngendahayo Denys  we yaranzwe no gusaba imbabazi kuko yashinje Gerard Urayeneza mu ntangiriro z’urubanza rwe, yumvikanaga avuga ko yashukishijwe ibiryo n’amafaranga yahabwaga n’uwitwa Ahobantegeye Charlotte (yari asanzwe akora muri Kaminuza ya Gitwe).

Ati “Natse umuryango wa Urayeneza Gerard imbabazi n’ubutabera kubera ibyo nashinje Gerard bitaribyo.”

Denys wakunze gukurura amarangamutima y’abari mu Rukiko kuko byinshi mu byo yavugaga abakurikiraga iburanisha basekaga, yavuze ko ubuhamya yatanze mu Bugenzacyaha (RIB) atari byo abubwo ko yabaga yatewe ubwoba kandi muri iyo minsi yari afite ikibazo cy’ihungabana (uburwayi).

Ati “Ahobantegeye Charlotte yize Kaminuza yandushaga ubwenge ibyo navugaga byose ni we wabaga wabimbwiye, ariko ntibyari ukuri gusa yabaga yampaye akawunga n’umuceri maze akambera Mwarimu nta kintu kibi nzi kuri Gerard na bagenzi be.”

Nyuma hahise hahabwa ijambo umutangabuhamya Nyirasanande Beatrice avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 iba, mu ntangiriro Gerard atari muri Gitwe ahubwo ko yari iwabo i Mbuye

Ati “Gerard muzi afite Bibiliya, simuzi afite imbunda.”

Yongeyeho ko hari umugabo witwa Kamanzi (Umuvandimwe wa Nyirasanande kwa Se wabo) wamushishikarije gushinja Gerard ko yagize uruhare rwo kwica musaza we (wa Nyirasanande) kandi abeshya atari byo.

Urukiko rwasoje iburanisha rya none ruha ijambo umutangabuhamya witwa Mukamana Immaculee wavuze ko azi Gerard ari Umuganga, yongeraho ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 atigeze abona Gerard kuko yari yaragiye i Mbuye iwabo.

Ati “Gerard we n’abana be nta mbunda bigeze, bize ubuganga ahubwo ubu Akarere kacu kabuze Abaganga b’inzobere.”

Mukamana yakomeje avuga ko abandi bafunganwe na Gerard na bo nta kibi abaziho ko icyo azi kuri Nyakayiro Samuel (ufunganwe na Gerard) yari ahagarariye IBUKA bahurira mu nama (na Mukamana).

Umucamanza yavuze ko iburanisha ku rubanza rwa Gerard Urayeneza na bagenzi be baregwa ibyaha byo Kuba ikitso ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’icyaha cyo gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, rizasubukurwa ku wa 30/11/2021 humvwa abandi batangabuhamya.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/uvuze-ukuri-ku-kibazo-cya-urayeneza-gerard-arabizira-abaturage-bemeza-ko-arengana.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA & MUHIZI
UMUSEKE.RW

Share This Article
14 Comments
  • Ibi byose by’inzangano mubantu ahanini biterwa n’inda mbi isumba ba Nyirayo, ariko Leta iba ikwiye guhana yihanukiriye abantu babeshyera abandi. ubu koko aba basaza bifurizwa kugwa muri gereza….. abarenganya abandi bajye babiryozwa rwose.

  • Uyu mugore witwa Charlotte wakoraga muri Kaminuza ndamuzi, tuhiga yajyaga avuga ko akomeye cyane muri Leta, kandi yarabigaragaje, none no murukiko biragaragaye, icyakoze ibi nibyo byerekana abanyabinyoma, ndabona abo yatamitse ibinyoma bamwigaritse da. Gitwe nkushimira ko wanyigishije nkaba ndimo gutanga umusanzu wanjye mu kubaka u Rwanda.

  • Ngo? Ngo? ubuse aba batangabuhamya baratinyuka ngo twarashutswe! ubuse igihe batesheje Directeur wanjye bazakishyura. isi irikoreye koko.

  • Perezida Kagame yaragowe! kuyobora abaturage bafitanye amakimbirane ageze kuri uru rwego. pole sana Gerard ihangane ukore isheni nyine.

    • Iyo gerard ajya imbere yurukuko akisabira imbabazi akareka kurarika abamushinjura bibinyoma imbunda yatanze ntiyabona uko azicika kandi abo yazihaye harimo abazemera. Erega genocide yabaye izuba riva.

      • Wowe wiyita Urimubenshi, ndagusabira umwuka wera utangwa na Yesu Kristo akumurikishirize mumaso he maze gucira urubanza Gerard kwawe, uguhinduremo kumusaba imbabazi.”erega umukiristu naho yagwa ntazarambarara” Niko Uwiteka avuga.

  • Abo batangabuhamya nabo bakurikiranwe .Niba bavuga ko bariye Ruswa bakabeshya birashoboka ko no kuba bahindura imvugo ari Ruswa yindi bariye.

    • Biragaragarako umusaza yagambaniwe , Charlotte akwiye gukurikiranwa kuko yatesheje igihe Leta ndetse agitesha nabantu bafunze bazira ubusa ndetse Atuma nakerere kose ka Ruhango gahomba imisoro yakagombye guteza igihugu cyacu imbere, Abantu nkaba nibo Nterahamwe Leta ikwiye kumuryoza ibibi byose yakoze ashuka abaturage bakagombye gukora imirimo iteza igihugu imbere,umusaza yakoreye igihugu akwiye ishimwe,ndibuka president azagusura gitwe ,yavuzeko Hari nka Ba Gerald nkabatantu igihugu cyatera imbere ,iyo aba umuntu mubi biriya bikorwa ntago byagombye Kuba biri muri kiriya cyaro.Leta nirekure umusaza Asoze ibyo yatangiye

  • Jye icyo ntumva, icyaha mpuzamahanga cyangwa cya,mbukiranya imipaka Urayeneza Gerard yakoze ni ikihe ku buryo aburanishwa na ruriya rukiko? Iyo icyaha kitakorewe mu mahanga, kikaba nta banyamahanga bagifitemo uruhare cyangwa barega mu rubanza, ntigishobora kuburanishwa na ruriya rukiko. Iby’amategeko yacu ni agahomamunwa.

  • Erega ikibazo cya Gerard ni iriya kaminuza yanze kurekura nk’uko ULK uwayishinze yayirekuye abanyabubasha bagatwara. Ibindi ni ukurangaza abantu.

    • Ese murarwana niki ko kuvugako mwahaye amafaranga businge akaba yarakize atanze briefing yo kubarekura mwatuje mugategereza

  • Ariko wagirango abantu bapfuye 1994 bariyishe uwo bakozeho wese ngo baramubeshyera mwabica mwishimye mubyina munkwa none amategeko arabageraho ngo barababeshyera mutanga za ruswa muzumirwa nimuyitange nababwira iki gusa igihugu cyacu kiri maso

  • Reka twemere ko abatangabuhamya bashutswe,ese badufasha kumenya icyo bariyeli yo mu malembo y’ibitaro yari ishinzwe?dusanze yarasakaga abadafite bibiliya aho abafunzwe baba barengana
    2.muri bienvenue Hari bariyeli 2 none ko tuzi icyo zakoraga abo zishe baba barashyinguwe hehe?
    Ababishe bakanabifungirwa se,n’ababireze nabo bari basindishijwe,cg bahawe kawunga?
    Twemere ko murama na masango yarifite abacurabwenge kd nubu ntibarahinduka ahubwo bafatanyije n’itangazamakuru rya bamwe nkuko ryatwitse muri 1994 bakabeshya abanyarwanda bakamarana.
    Abangabuhamya barenga 17 havuze babili none interahamwe zahagurutse ngo abantu bararenganye.
    Erega nubu barikugaburirwa cyane ko Bose niba mwaritegereje nibwo bwa mbere bari bambaye ishati za magazin none rero uwabagaburiye ntiyabambitse reka bavugire uwabambitse

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *