Abasirikare ba RDF basoje amahugurwa yo guhangana n’iterabwoba

Ba Offisiye ba RDF bahawe amasomo y'ibanze yo kurwanya iterabwoba

Abasirikare n’abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) mu Mutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force), basoje  amahugurwa y’ibanze yo guhangana n’iterabwoba.

Ni amahugurwa yamaze ibyumweru 22, yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, akaba yasojwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 06 Werurwe, 2026 nk’uko Igisirikare cy’u Rwanda cyabitangaje.

Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wayobowe n’Umugaba  w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, witabiriwe kandi na ba ofisiye bakuru ba RDF.

Aya mahugurwa yateguwe agamije kongerera ubushobozi abasirikare bo mu Mutwe w’Ingabo zidasanzwe, binyuze mu kubaha ubumenyi buhanitse mu bya gisirikare, bubafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bigenda bigaragara muri iki gihe.

Yari anagamije kubongerera ubushobozi bwo gutabara vuba, no guhangana n’ibitero by’iterabwoba, ndetse no gukora ibikorwa byo gutabara abantu bafashwe bugwate n’imitwe y’iterabwoba.

Umugaba  w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi

IVOMO: MoD

UMUSEKE.RW

Share This Article
3 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *