Abashinganishije muri ‘Tekana’ bamaze guhabwa arenga miliyari 8 Frw

Umuyobozi wa Gahunda y’Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri RAB-SPIU, Joseph Ntezimana Museruka, avuga ko abahinzi n’aborozi bari muri gahunda ya Tekana bamaze gushumbushwa asaga miliyari 8 z’u Rwanda.

Ibi yabigarutseho ku wa 12 Mutarama 2026, mu bukangurambaga bwahurije hamwe abahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Kamonyi.

Uyu Muyobozi avuga ko kuva gahunda ya ‘Tekana Muhinzi-Mworozi Urishingiwe’ yatangira, abamaze gushinganisha amatungo n’ibihingwa byabo bahawe arenga miliyari 8 bose hamwe.

Ati: “Ubu bwishingizi bugoboka abahinzi n’aborozi mu bihombo bitateganyijwe bahura nabyo, kuko hishyurwa ibyangiritse biturutse ku mihindagurikire y’ikirere, indwara n’ibyonnyi.”

Museruka avuga kandi ko ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa bufasha abakora iyi myuga kubona inguzanyo zo gushora mu bikorwa by’ubuhinzi no mu bworozi.

Umucungamutungo muri Koperative Impabaruta yo mu Karere ka Kamonyi, Mukansanga Marie Louise, avuga ko igihombo bahuye nacyo mbere y’uko gahunda ya ‘Tekana Muhinzi-Mworozi Urishingiwe’ itangira, batazacyibagirwa.

Ati: “Ibiza byadutwariye ibigori kuri hegitari 60 duhingaho, mu mwaka wa 2023 byongeye kuza byangiza hegitari 30 z’ibigori, gusa gisanga twarafashe ubwishingizi.”

Mukansanga avuga ko Ikigo cy’ubwishingizi cyabahaye miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, avuga ko ubukangurambaga bwa Tekana bugamije kuzamura imibare y’abahinzi n’aborozi, aho bahize ko Inka 3,500 zigomba gushyirwa mu bwishingizi muri 2025-2026.

Ati: “Usibye inka, ingurube ziri mu bwishingizi ni 80%, mu gihe inkoko ziri muri Tekana ari 100%.”

Dr Nahayo avuga ko abahinzi b’umuceri n’ibigori mu bishanga bose bamaze kujya mu bwishingizi, cyakora abahinzi ku giti cyabo bataritabira kujya mu bwishingizi ku kigero gishimishije.

Muri ubu bukangurambaga bwahuje abahinzi n’aborozi bo mu Karere ka Kamonyi, bwarangiye abenshi biyemeje kubujyamo nyuma yo kumva ubuhamya bwa bagenzi babo bashumbushijwe.

Biteganyijwe ko RAB ikomereza ubukangurambaga bwa ‘Tekana Muhinzi-Mworozi Urishingiwe’ mu Karere ka Muhanga, Ruhango, Gisagara na Nyamagabe.

Umuyobozi wa Gahunda y’Ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri RAB-SPIU Joseph Ntezimana Museruka
Bamwe muri aba bahinzi borozi biyemeje kujya muri Tekana.
Mukansanga avuga ko gahunda ya Tekana yatumye bahabwa miliyoni 32 ku myaka yabo yangijwe n’ibiza
Nyiranshimimana Bernadette Umworozi wabigize umwuga avuga ko Inka zose ziri mu bwishingizi
Meya wa Kamonyi Dr Nahayo Sylvère avuga ko bashishikajwe no kuzamura imibare y’abahinzi borozi bagomba kujya muri Tekana.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Kamonyi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *