Abasekirite 77 basoje amasomo yo gucunga umutekano kinyamwuga

Ikigo gitanga serivise zo gucunga umutekano kinyamwuga mu buryo bwigenga “Privé”, Excellent Investment Company Ltd cyashyize ku isoko abasekirite 77 bahuguriwe imirimo yo gucunga umutekano kinyamwuga, bakaba basabwe kubaha inzego mu kazi bagiyemo.

Amahugurwa yabo amaze amezi arenga atatu atangirwa mu mashuri y’icyo kigo aherereye mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.

GATSINZI Ntage Geoffrey, Umuyobozi Mukuru wa Excellent Investment Company Ltd yashimiye inkunga Polisi y’Igihugu idahwema gutera abakora igikorwa cyo gucunga umutekano babikora nk’abantu bikorera ku giti cyabo.

Yashimiye abanyeshuri n’abayobozi b’ishuri uko bitwaye mu gihe amasomo yamaze cyarenze ku mezi atatu asanzwe amara.

Ati “Nasaba abanyeshuri kugira ngo amasomo mukuye aha ngaha, mugende muyabyaze umusaruro. Mugiye mu kazi, akazi mugiyemo kazabafasha kwiteza imbere no gukomeza kwiyungura ubumenyi ku bwo mukuye aha ngaha.

Ibyo bigirwa n’umuntu uzi icyo ashaka, iyo uvuye aha ugasanga amasomo wahakuye uyasize aha n’akazi karakunanira, ariko iyo ugiye amasomo wakuye aha witeguye kuyashyira mu bikorwa ni ha handi usanga uva ku rwego rumwe ukajya ku rundi.

Hano mwatangiye muri 85, uyu munsi musoje muri 77. No mu kazi ni uko hari abageramo bakananirwa hari abagerayo bakava ku rwego rumwe bakajya ku rundi, hakavamo abayobozi b’abandi ibyo biterwa n’imyitwarire myiza mugomba gushyira mu bikorwa.”

GATSINZI Ntage Geoffrey yasabye aba banyeshuri kubaha inzego zibayobora, by’umwihariko inzego za leta.

Ati “Mugomba kubaha gahunda za leta, urwego rwa Polisi y’Igihugu ni rwo rudushinzwe, iyo mutabashije kumva ibyacu n’ibyabo ntabwo mubyumva ugasanga mutandukanye n’icyerekezo cya leta, utandukanye na cyo amenya ko n’ubuzima buzamugora ariko ushoboye kumva amabwiriza ahabwa n’ibindi byose biroroha. Twabasaba ko mushyira imbaraga mu kumva amabwiriza no kugira ngo akazi gakorwe neza.”

GATSINZI Ntage Geoffrey, Umuyobozi Mukuru wa Excellent Investment Company Ltd na SSP Alphonde SINZI

Uhagarariye Polisi y’Igihugu wanasoje aya masomo y’abasekirite b’umwuga, avuga ko bakoze igenzura ku masomo bariya basoje amahugurwa bahawe, babona ko yubahirije ibisabwa.

TUMUSIME Christophe ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Excellent Company Ltd, avuga ko abanyeshuri 77 basoje amasomo bahawe inyigisho zitandukanye zirimo kwakira neza ababagana, bize gucunga umutekano n’uko bahangana n’ikibazo bahura na cyo mu kazi.

Ati “Twiyemeje gutanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru, aba basohotse mu masomo biteguye gutanga serivisi zo ku rwego rwo hejuru. Amahugurwa bahawe babanje kujya kwimenyereza umwuga kugira ngo nibasohoka bazajye gushyira mu bikorwa ubumenyi bize.”

Yavuze ko basezeranya abantu gutanga serivisi z’indakemwa ziri ku rwego rushimishije ku buryo umutekano w’abantu n’ibintu byabo uzaba ari nta makemwa, agasaba abantu kubagana kugira ngo babafashe kubaha izo serivisi z’umutekano.

Ashimira abamaze kubizera ko bazakomeza kubaha serivisi z’umutekano uko bikwiye.

Etienne IRASUBIZA wasoje amasomo yo gucunga umutekano, akaba yanahize abandi mu basoje icyiciro cya 5, avuga ko bize amasomo 13 ariko igikomeye muri ibyo ari imyitwarire myiza no kwakira neza abantu babagana.

Yavuze ko akazi ko gucunga umutekano atari ak’abantu baciriritse, kuko abagakora harimo abasoje amashuri akemeza ko muri aka kazi harimo amahirwe menshi ku bantu bagakora neza mu bwitange n’ubunyangamugayo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *