Impunzi z’Abarundi 115 zabaga mu Rwanda zatashye zisubira mu Gihugu cyazo ku bushake.
Abatashye baturuka mu miryango 58, barimo 107 babaga mu Nkambi y’impunzi ya Mahama mu Karere ka Kirehe n’abandi umunani babaga mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda, MINEMA, yatangaje ko aba batashye ku bushake banyura ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.
Ivuga ko kuva tariki ya 27 Kanama 2020, u Rwanda rufatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNCHR) bafashije impunzi z’abarundi 30,907 gusubira iwabo ku bushake.
Ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi z’abarundi 52,862 barimo 42,421 baba mu nkambi y’impunzi ya Mahama ndetse n’abandi baba mu bice bice bitandukanye by’i Gihugu.
Abenshi binjiye mu Rwanda muri 2015 ubwo bahungaga imvururu za politiki zabaye muri icyo Gihugu zakurikiye gupfuba k’uguhirika ku butegetsi Pierre Nkurunziza wayoboraga icyo Gihugu kiri mu Majyepfo y’u Rwanda.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
Umutwe w”inkuru si wo na mba. None se abarundi bose batashye?
Iyo muvuga muti:”Bamwe mu barundi bari mu nkambi y’impunzi ya….” basubiye iwabo
Để đảm bảo an toàn tối đa cho giao dịch, đăng ký 66b áp dụng công nghệ mã hóa SSL 256-bit cùng hệ thống xác thực hai lớp (2FA) tùy chọn. Mỗi giao dịch đều được ghi nhận với mã tham chiếu duy nhất, giúp dễ dàng theo dõi và giải quyết vấn đề nếu có.