Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagera kuri 320 bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, bahawe serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ku buntu, zirimo gupimwa amaso no guhabwa indorerwamo.
Ni serivisi bahawe n’Umuryango Nyarwanda wita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (Survivors Fund – SURF), ufatanyije na Nu-Vision Optical, ikigo gitanga serivisi z’inzobere mu by’ubuvuzi bw’amaso kuva mu 1999.
Abahawe izi serivisi ni abafite imyaka 45 kuzamura, benshi muri bo bakaba baragiraga indwara z’amaso zishingiye ku gusaza, cyane cyane indwara yo kutabona neza hafi (presbyopia).
Ibi byari byaragabanyije cyane ubushobozi bwabo bwo gusoma, gukora, kuganira no kwigira mu buzima bwa buri munsi.
Abavuwe, uretse gukorerwa isuzuma ry’amaso ryimbitse rikozwe n’abaganga b’inzobere, bahawe n’indorerwamo z’amaso ndetse n’ubujyanama ku kwita ku maso.
Mukantabana Josephine, utuye mu Mudugudu wa Gabiro mu Murenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, yavuze ko mbere atashoboraga gusoma inyuguti nto, n’iyo zaba ziri ku byapa binini.
Yagize ati: “Nyuma yo gupimwa no guhabwa indorerwamo, nasomye neza kandi vuba. Ndashimira cyane abagize uruhare muri iki gikorwa, kandi nsaba ko n’abandi bameze nkanjye bafashwa kubona ubuvuzi.”
Nyirangendahayo Martha yavuze ko yari amaze igihe kinini ahanganye n’ibibazo by’amaso byabangamiraga ubuzima bwe bwa buri munsi.
Yagize ati: “Amaso yanjye yarambabazaga cyane cyane mu gitondo kandi sinabonaga neza. Nyuma yo kuvurwa, ubu ndabona neza. Ndashimira abaganga kandi ndabasaba gukomeza kudukurikirana.”
Uhagarariye Nu-Vision Optical, Dr. Martin Rusanga, yashimangiye akamaro k’ubuvuzi bw’amaso, avuga ko kubona neza ari ingenzi.
Yavuze ko bafite gahunda yo kuvura amaso, gutanga ibikoresho birimo indorerwamo, imiti ndetse n’ubujyanama ku kurinda amaso.
Ati: “Twizera ko gufasha abantu kubona ari ukubasubizamo icyizere. Ubu bufatanye bugaragaza ubushake bwacu bwo guteza imbere ubuzima rusange, imibereho myiza y’abaturage n’icyerekezo cy’iterambere rirambye ry’u Rwanda.”
Survivors Fund – SURF na Nu-Vision Optical batangaje ko iki gikorwa, kijyanye n’Icyerekezo cya 2050 na NST2, kigamije kugeza serivisi z’ubuvuzi bw’amaso ku baturage bafite intege nke.
Hagaragajwe kandi ko ari imbaraga z’ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu gukemura ibibazo by’ubuzima byugarije abaturage, kandi bigashyiraho umusingi wo gukomeza gahunda zo kwita ku buzima bw’amaso hirya no hino mu Rwanda.







NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW