Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasabye abarimu baturutse mu gihugu cya Zimbabwe kwigisha kinyamwuga ndetse bakarangwa n’umurava mu rugamba rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Yabivuze ku wa 22 Ukuboza 2025, mu Karere ka Bugesera, ahaberaga umuhango wo kwakira abarimu 139 bo muri Zimbabwe baje mu Rwanda ku masezerano y’ubufatanye.
Ni abarimu biyongereye ku bagera ku 157 bari basanzwe mu Rwanda, bazigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, batanga amasomo atandukanye ajyanye n’Icyongereza, siyansi n’ubumenyi ngiro.
Minisitiri Irere Claudette yavuze ko icyo basaba aba barimu ari ugutanga umusanzu mu guteza imbere imyigishirize mu Rwanda.
Yashimangiye ko binyuze mu bufatanye bw’u Rwanda na Zimbabwe mu kwigisha abarimu, ruzagera igihe rukagira abashoboye ku buryo na bo bazatanga ubumenyi mu bindi bihugu bigifite intege nke.
Ati: “Ibihugu bya Afurika ntabwo bimenyereye gukorana bahana abafite ubunararibonye. Turashaka kongera imbaraga mu mashuri yacu yigisha uburezi.”
Minisitiri Irere yongeyeho ko imbaraga nyinshi zikomeje gushyirwa mu mashuri yigisha abarimu kugira ngo bagire ubumenyi bwisumbuye, bavuge neza Icyongereza, kugira ngo bazajye gutanga umusanzu ahandi batyaye.
Ati: “Noneho na bo igihe nikigera, twifuza ko natwe tuzajya gufasha ibindi bihugu bigifite imbogamizi mu burezi.”
Yongeyeho kandi ko babizeyeho imyigishirize myiza aho bazoherezwa gukorera, kuko n’abababanjirije babigaragaje hirya no hino muri sosiyete nyarwanda.
Ati: “Twizeye ko aba biyongereyeho bazongera imbaraga mu mashuri yacu, kongerera ubumenyi abanyeshuri bacu no gufasha abandi barimu bagenzi babo kwagura ubumenyi.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Umurimo n’Imibereho myiza muri Zimbabwe, Edgar Moyo, yashimangiye ko abarimu boherejwe n’igihugu cye bizeweho umusaruro mu gufasha guhindura uburezi bw’u Rwanda.
Ati: “Twaje hano kwigisha ikoranabuhanga no kongera imbaraga mu kwigisha Icyongereza, ndetse no gufasha abarimu kubaka ubunararibonye.”
Musongi Petty, inzobere mu myigishirize y’Icyongereza, ahamya ko mu myaka 15 ishize yigisha mu mashuri abanza muri Zimbabwe, yiteguye gutanga umusanzu we mu burezi bufite ireme mu Rwanda.
Ati: “Niteguye gukorana na bagenzi banjye mu guhererekanya ubumenyi no guteza imbere ireme ry’uburezi. Nk’Umunyafurika, nishimiye kuza gutanga umusanzu mu Rwanda.”
Nkizumuremyi Thadeo, wo muri TTS Saint Baptiste Cyahinda, avuga ko aya ari amahirwe akomeye, aho bazafatanya n’abarimu baturutse muri Zimbabwe mu kubaka ubukungu bushingiye ku burezi nk’intego y’igihugu.”
Ati: “Intego zacu ni uko aba barimu baje kuziba ibyuho byari bisanzweho; tuzafatanya kugira ngo duteze ireme ry’uburezi imbere, abana bacu bazamuke bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.”
Mu Ukuboza 2022, nibwo u Rwanda na Zimbabwe byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gutuma impuguke mu burezi zo mu bihugu byombi zitanga umusanzu mu guteza imbere imyigishirize.






MURERWA DIANE
UMUSEKE. RW i BUGESERA