Mbere yo gutangira imikino yo kwishyura ya Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Mbere, AS Kigali WFC yongeye gutakaza abandi bakinnyi batatu barimo Kayitesi Alodie wari uyibereye kapiteni.
Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yakomwe mu nkokora n’ibibazo birimo iby’amikoro byatumye mbere yo gutangira Shampiyona y’uyu mwaka, itandukana n’abahoze bayikinira.
Uku gutakaza abakinnyi kwa hato na hato, kwatumye AS Kigali WFC isoza imikino ibanza iri ku mwanya wa 10 n’amanota icyenda aho irusha rimwe Muhazi WFC ya 11 mu makipe 12.
Nyuma y’ibi bihe biyigoye, iyi kipe ikomeje gutakaza abakinnyi beza ba yo. Nyuma ya Umwizerwa Angelique ‘Rooney’ wagiye muri Police WFC n’umunyezamu, Uwamahoro Diane ‘Gasenda’ wagiye muri APR WFC, abandi bagiye mu kipe y’Abashinzwe Umutekano, ni Ingabire Aline ukina ku ruhande rw’iburyo mu bwugarizi, Kayitesi Alodie ukina hagati mu kibuga na Kanyamihigo Callixte ‘Kazungu’ ukina mu busatirizi.
Aba bakinnyi batatu basanzeyo Rooney, bivugwa ko basinye amasezerano y’amezi atandatu ariko ashobora kongerwa bitewe n’uko bazitwara. Aba bahise basanga bagenzi ba bo aho batuye ndetse bahita batangira akazi.
Ubwo yatangiraga imikino yo kwishyura ya Shampiyona, AS Kigali WFC yanganyije na Forever WFC igitego 1-1 mu mukino wabereye kuri Tapis Rouge.




UMUSEKE.RW