Abarenga 600 basabye akazi ko gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko abatoza 688 ari bo bujuje ibisabwa byo gusaba gutoza ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Ibi iri Shyirahamwe ryabitangaje ribicishije ku rukuta rwa X rwa ryo, ku wa Gatatu, tariki ya 11 Gashyantare 2026.

FERWAFA yavuze ko nyuma yo kubona abatoza bujuje ibisabwa byo gusaba aka kazi, hagiye gukurikiraho icyiciro cyo gutoranyamo umwe uzahabwa izo nshingano zo gutoza Amavubi.

Bimwe mu bizashingirwaho hatoranywa uyu mutoza, harimo Impamyabumenyi z’ubutoza, uburambe mu gutoza amakipe y’Igihugu no kuba uwo mutoza yaba yaragize uruhare mu marushanwa akomeye arimo Igikombe cya Afurika n’Igikombe cy’Isi.

Iri Shyirahamwe ryatangaje ko abatoza bazatoranywa, bazakomeza mu kindi cyiciro kizakurikiraho kigizwe n’ibizamini by’akazi byo kuvuga [Interviews] n’isuzuma rya nyuma mbere yo gutangaza umutoza watoranyijwe.

Amakuru avuga ko muri aba batoza basabye, hashobora kuba harimo amazina azwi muri Shampiyona y’u Rwanda nka Adil Erradi Mohamed watoje APR FC na Julien Mette watoje Rayon Sports.

Umutoza uzahabwa aka kazi, azaba asimbuye Adel Amrouche uherutse gusezererwa na FERWAFA.

Umutoza uzahabwa akazi azasimbura Adel Amrouche
Amavubi ari gushakirwa umutoza mushya

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *