Abarangije muri Kibogora Polytechnic basabwe guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho

Nyamasheke: Abanyeshuri 2359 kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Mutarama bigaga muri Kaminuza ya Kibogora Polytechnic ikorera mu karere ka Nyamasheke, bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Aba banyeshuri basabwe kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe, bahangana n’ibibazo bikibangamiye imibereho y’Abanyarwanda.

Ntirenganya  Theoneste ni umwe mu bize ubuvuzi, yavuze ko intambwe bagezeho ishimishije, ko ubumenyi bungutse batazabupfusa ubusa nk’uko babisabwe bazabwifashisha bubaka imibereho myiza y’umuturage.

Ati “Intabwe tugezeho irashimishije tugomba gushyiramo imbaraga kugira ngo tuteze imbere u Rwanda dufasha abaturage.”

Ndagijimana Eric Nakata na we yari amaze imyaka itatu yiga, yavuze ko batagomba kwigira amaramuko ko ari ubufatanye, yizeza ko bagiye guhindura imibereho ya sosiyete.

Ati “Ntabwo tugomba kwigira amaramuko, nta kwirebaho wenyine ni ukugira ngo tugire icyo duhindura, duteza imbere sosiyete dutuyemo n’igihugu muri rusange.”

Undi urangije mu ishami ry’uburezi yavuze ko ubumenyi yahawe atazabupfusha ubusa, ko buzamufasha guteza imbere imwuga we.

Ati “Nari nsanzwe ndi umwarimu wigisha ariko ni akarusho kuba ndangije Kaminuza, ubumenyi mpakuye ngiye kubwongera kubwo narinsanganywe nteze imbere umwuga.”

Dr.Mukamusoni Daria yibukije abahawe impamyabumenyi ko kwiga bitarangiye

Dr. MUKAMUSONI Dalia, Umuyobozi wungirije w’iri shuri, mu butumwa yahaye abanyeshuri, yibukije ko ubuzima bwa buri munsi ari ishuri.

Ati “Twe turabaha impamyabumenyi ku kivi barangije, ariko ubutumwa tubaha bubaherekeza ni uko ubuzima bwose tuba twiga, ntabwo barangije ahubwo nibwo bagitangira, urangiza ikivi ugatangira.”

Umyobozi w’akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel wari umushyitsi mukuru akaba yari ahagarariye umuyobozi w’Intara y’iburengerazuba, mu butumwa yahaye abanyeshuri yabasabye ko ubumenyi bahawe bwazabafasha gukemura ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda.

Ati “Ubutumwa twahaye abasoje amasomo ni ugushyira mu bikorwa ibyo bize, ubumenyi bahawe bwe kuguma mu mpapuro gusa ahubwo bubafasha gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage.”

Iyi kaminuza y’itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, yatangiye kwakira abanyeshuri bambere ku wa 17 Nzeri 2012. Ku wa 23 Mutarama, 2026, ku nshuro ya cumi n’imwe yatanze impamyabushobozi mu byiciro bitandukanye ku banyeshuri 2,359.

Muhire Donatien ukorera UMUSEKE ari mu barangije Kaminuza
Umyobozi w’akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel
Musenyeri Kayinamira Samuel Umuyobozi mukuru w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda
Abarangiye amasomo ya A0 muri Kibogora Polytechnic

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i NYAMASHEKE.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *