Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yaburiye abantu binjiye mu mayeri yo kwandikisha imitungo yabo ku bandi, ndetse n’abo bemera ko ibandikwaho ibizwi nko kuragira no kuragiza, avuga ko bigize icyaha kandi bishobora gutuma imitungo yabo yose itezwa cyamunara.
Ni ubutumwa yatanze ku wa10 Gashyantare 2026, ubwo Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane Ishami ry’u Rwanda, Transparency International (TI Rwanda) wamurikaga raporo ngarukamwaka igaragaza uko ibihugu bihagaze ku bijyanye na ruswa (CPI).
Iyi raporo yagaragaje ko u Rwanda mu 2025 rwabaye urwa 41 mu kurangwamo ruswa , ruvuye ku mwanya wa 43 mu 2024.
Ni mu gihe amanota yarwo na yo yiyongereye, ava kuri 57% rwagize mu 2024 agera kuri 58% mu 2025.
Umuvunyi Mukuru yavuze ko mu rugendo rwo guhangana n’ahaturuka ruswa hose, ubu u Rwanda rwashyize ingufu mu kugenzura imitungo y’abantu no kubabaza inkomoko yabo nyuma y’uko bagiye basanga bamwe mu bantu banyereza umutungo wa leta cyangwa bakaka ruswa ariko ugasanga imitungo yabo ibaruye ku bandi.
Ati “ Nimba watse ruswa ukaguramo inzu, iyo nzu izagurishwa. Na none kindi kintu gikomeye ni ukudasobanura inkomoko y’umutungo, niba wabonye umutungo ukawandika ku wundi muntu, wa mutungo uranyagwa, uwo na we agakurikiranwa ibye bigatezwa.”
Yatanze ingero aho basanze abantu baranditsweho imitungo babizi cyangwa batabizi. Aha yavuze aho basanze umuntu wakoraga mu butaka afite ibibanza 80 akajya abyandika ku bantu atababwiye kuko yabaga afite nimero z’indangamuntu zabo, igihe cyo kugurisha bikagaragaza ko ari uwo muntu wanditsweho ubutaka wagurishije kandi atari we, yenda nta n’ubutaka agira.
Nirere yatanze urundi rugero rw’ikibazo cyagiye mu nkiko aho umwana w’umunyeshuri w’imyaka 21 wari utangiye kwiga muri kaminuza, akaba afite nyiraruwe wamwanditseho imitungo, ku buryo imitungo yari ku mazina ye, nyuma bimenyekanye arakurikiranwa basanga ni nyirarume wari warabimwanditseho.
Ati “Hari izindi ngero nyinshi, umuntu akanga gutanga umusoro, nk’umutungo umwe akawandika ku babyeyi be. Hari aho twasanze naho umuntu afite imitungo myinshi, umwe yarawanditse kuri mama we. Amakuru ntiyayoberana ntiwabona umukecuru w’imyaka 60, 70, ufite amazu angahe, ubwo se yavuga ko yayakuye hehe?”
Yasobanuye ko ubu iyo umuntu ananiwe gusobanura inkomoko y’umutungo we, biba icyaha cya ruswa kandi yaba uwaragiye n’uwaragijwe imitungo yabo igafatirwa ndetse ibyabo bigatezwa cyamunara
Ati “Niyo mpamvu dukangurira abantu kutemera kwandikwaho ibintu bitari ibyabo.”
Icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo giteganywa n’Ingingo ya cyenda y’itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Iyo ugikurikiranyweho agihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva myaka irindwi ariko itarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza inkomoko mu buryo bwemewe n’amategeko.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
