Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yagaragaje ko hari byinshi byo kwishimira mu burezi bw’u Rwanda birimo kuba 1/3 cy’abanyarwanda bari mu mashuri ko ariko hakiri imbogamizi mu myigire zirimo kuba 1/2 cy’abanyeshuri bafite imyaka irenze iyo bagombye kuba bafite hakurikijwe umwaka cyangwa icyiciro bigamo.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, ubwo yafunguraga Inama yiga ku burezi (State of Education Conference 2026).
Minisitiri Joseph yagaragaje ko uburezi bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ibigaragazwa n’uko ubu, abanyeshuri bangana na miliyoni 4,8 ni bo bari mu mashuri yo mu Rwanda ndetse n’igipimo rusange cy’abitabira amashuri kiri kuri 92.5%, m’abajya kwiga amashuri y’inshuke bageze kuri 50.3% n’abava mu ishuri mu mashuri abanza bakagera kuri 4.9%.
Ati “Ibi bigaragaza ubwinshi bw’abakeneye uburezi ndetse n’ubushake bw’igihugu cyacu bwo kubwitaho.”
Yagaragaje ko kandi igipimo cy’abanyeshuri basibira cyagabanutseho 6% uyu mwaka, bigizwemo uruhare na ‘Gahunda Nzamurabushobozi’ ifasha abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye batsinzwe gusubiramo amasomo mu gihe cy’ibiruhuko kugira ngo badasibira.
Yavuze ko hakiri imbogamizi mu myigire y’abanyeshuri zirimo kuba umubare munini ari uw’abatinda mu ishuri.
Yatanze urugero rw’uko kabarenga 1/2 cy’abanyeshuri bafite imyaka irenze iyo bagombye kuba bafite hakurikijwe umwaka cyangwa icyiciro bigamo kandi ko mu batangira umwaka wa mbere w’amashuri abanza, kandi bake mu batangirira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ni bo barangiza amashuri yisumbuye ku gihe.
Ati “Ibi bitwereka ko kwimuka mu byiciro byose ari imwe mu mbogamizi igihari, igira ingaruka ku mikorere ndetse no ku hazaza h’urubyiruko rwacu.”
Minisitiri Joseph yavuze ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri cyane cyane mu byiciro byo hasi, biri bigira ingaruka ku ireme ry’imyigishirize n’imyigire, ko ariko Leta ikomeje guhangana nacyo harimo nk’ibyumba by’amashuri 27,500 byubatswe hagati ya 2027 na 2024.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
