Abanyarwanda bibukijwe ko umwana w’umukobwa agomba kwitabwaho nk’umuhungu; basabwa ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rimukorerwa, imirimo ivunanye n’ibindi byaha.
Babisabiwe mu munsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa wizihirijwe mu Karere ka Huye ku wa 11 Ukwakira 2025.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko umwana w’umukobwa utitaweho mu bwangavu ashobora kujya mu muhanda no kwigiramo ingeso mbi.
Yagize ati: “Urugamba rwa mbere turwana ni uko umubyeyi aha umwana ishuri, kuko ari ho tumusigasira kandi tukamufasha; ni urugamba rwa buri Munyarwanda.”
Yavuze ko bashyira imbaraga mu guca umuco wa kera wasuzuguraga umwana w’umukobwa, ashimangira ko abana bose bafite agaciro kangana.
Kankesha yavuze ko hakiri aho abana b’abakobwa bakorerwa ihohoterwa ntibivugwe n’ababyeyi cyangwa abaturanyi, asaba buri Munyarwanda kugira uruhare mu kurirwanya.
Ati: ‘Tugomba gufatanya kubaka ubuzima bw’umwana w’umukobwa tutirengagije ubw’umuhungu, kuko bombi bagomba gukura bafatanye urunana nk’inyabubiri.”
Ineza Annet, wiga mu mwaka wa kane muri G.S. Nkubi, avuga ko abana b’abakobwa bakwiriye gutinyuka, kuko bashoboye kandi ko bashyigikiwe n’igihugu.
Yagize ati: “Ubu turi ku isi iri kwihuta; icyo nabwira bagenzi banjye ni ukwirinda ibishuko, kuko ejo hazaza habo hari mu biganza byabo.”
Dr. Ferdinand Ndayisaba, ushinzwe ibikorwa bya AHF Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yashimangiye ko umwana w’umukobwa akwiriye kubona ubuvuzi, uburezi, no kurindwa ihohoterwa aho riva rikagera.
Yagize ati: “Umwana w’umukobwa akeneye kubaho ubuzima bwiza, budafite indwara, virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”
Yavuze ko AHF Rwanda iha abakobwa ubushobozi binyuze mu bikorwa byita ku rubyiruko, kugira ngo bazagire ejo hazaza heza kandi n’igihugu kigere ku iterambere nta busumbane.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) isaba Abanyarwanda, by’umwihariko abagabo, gushyigikira bashiki babo, kuko guteza imbere umwana w’umukobwa bidasubiza inyuma umwana w’umuhungu.
Yibutsa ko umukobwa aba umubyeyi w’ejo hazaza iyo afashwe neza kandi akitabwaho kimwe na musaza we, igihugu kiba gifite ejo hazaza heza hafite abazarera abandi mu buryo bukwiriye.
Uyu mwaka kuzirikana umwana w’umukobwa byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi umukobwa, ndi uw’agaciro.”


NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW