Abanyarwanda bahungutse bakirijwe inkuru nziza ko “umuturage ari ku isonga”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yababwiye ko umuturage ari ku isonga

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda 161 batashye bava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, aho bari bamaze imyaka barahungiye.

Bakiriwe ku Mupaka Munini wa La Corniche OSBP, bakaba bari bujyanwe mu Kigo cy’agateganyo cya Kijote.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yababwiye ko umuturage ari ku isonga, ndetse ko serivisi zegerejwe abaturage zizabageraho uko bikwiye, abakangurira kwinjira mu muryango Nyarwanda, no kwitabira gahunda za Leta zirimo Inteko z’abaturage, Umugoroba w’Imiryango n’Umuganda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, aba Banyarwanda batashye binjiriye ku mupaka munini wa Grande Barrierre, barimo abana 110, abagabo 13, abagore 38.

Mu gutahuka kwabo byagizwemo uruhare n’umutwe wa M23 na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Masengesho Ntawuruhunga umwe mu batashye avuga ko batinyaga gutaha bitewe n’amakuru bahabwaga n’abarwanyi ba FDLR, ko utashye mu Rwanda yicwa.

Ati: “Nahunze mu 1994 ubu nkaba nabaga i Masisi ahitwa Kilorirwe, twatinze gutaha kubera amakuru baduhaga ko utashye bahita bamwica cyangwa se bakamujyana mu gisirikare ku ngufu bigatuma tugira ubwoba kandi ni abarwanyi ba FDLR babitubwiraga, hari abo dusizeyo dusanze ari amahoro nabo bataha iwabo.”

Mutakambirimana Tharcisse na we yungamo agashimangira ko batindijwe n’ubwoba baterwaga bwo kugirirwa nabi.

Ati: “Twatinze gutaha kubera amagambo batubwiraga ko abagabo iyo baje mu Rwanda babagiriraga nabi ngo barabica.”

IVOMO: IMVAHO NSHYA

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *