Abanyamulenge bamaganye ibitero bya drone za Leta ya Congo n’iy’u Burundi

DRC: Mu Itangazo Umuryango Mahoro Peace Association basohoye, rigaragaza ibikorwa bya Gisirikare birimo FARDC, ingabo z’u Burundi, n’imitwe bafatanya kurasa drônes, ibisasu, ndetse n’ibitero byibasiye abasivili b’inzirakarengane.

Abateguye iryo tangazo, bavuga ko ibyo bitero FARDC, FDNB, n’abo bafatanya babagabaho byakuye mu byabo abatuye mu Minembwe no mu misozi miremire bihitana abatari bakeya.

Abagize uyu Muryango wa Mahoro, bavuga ko hari za raporo zerekana ibyo abasirikare ba FARDC, FDNB, n’indi mitwe yitwaje intwaro bafatanije bikomeje kwica Abanyamulenge.

Iryo tangazo riragira riti: “Ibyo bitero byatumye abaturage batabona ibiryo, ubuvuzi, n’imfashanyo zikenewe ubu bakaba bageze mu kaga”

Bavuga ko abo baturage bafite uburenganzira bwo kubaho bemererwa n’amategeko mpuzamahanga ashinzwe kurengera ikiremwamuntu.

Bagasoza bavuga ko MPA izakomeza kwamagana uwo ari we wese ushaka kurimbura ubwo bwoko.

MPA basohoye Itangazo, mu gihe itsinda ry’abagabo 6 bavuye muri Leta zunze Ubumwe ry’Amerika, bagiye i Burundi kubonana no gushimira Perezida Ndayishimiye Evariste ko yazaniye umutekano Abanyamulenge bari mu Minembwe, no mu bice bitandukanye byo muri Kivu y’Epfo.

Igikorwa bamwe mu Banyamulenge bafata nk’ubugambanyi bukomeye bugamije gupfobya no guhakana Jenoside ikorerwa ababyeyi, abavandimwe n’abana bafitanye amasano ya bugufi n’abagize iryo tsinda.

Hari abakeka ko uwo mubonano wa Perezida Ndayishimiye Evariste n’iryo tsinda ry’Abanyamulenge 6 ririmo umugambi wo gushaka gukorana n’umuhungu wa Perezida Juvenal Habyarimana n’abo bafatanyije.

Bakavuga ko bifuza guhuza imbaraga ngo bisubize ikibuga cy’indege cya Minembwe, ndetse n’icya Mikenke bibahe uburyo bwo kugaba ibitero mu Mujyi wa Bukavu n’uwa Goma.

Ku mbuga Nkoranyambaga, Abanyamulenge batari bakeya bakaba barababajwe n’uyu muhuro wa Perezida Ndayishimiye kuri ubu uheruka gutorerwa kuyobora Ubumwe bw’Afrika (AU) n’abo biyita ko bahagarariye Abanyamulenge.

Bamwe bakavuga ko muri abo bagiye kubonana na Ndayishimiye harimo uwo umuvandimwe we indege zitagira abapilote z’u Burundi n’iza Congo zishe warwanaga mu ruhande rwa Twirwaneho ashaka kurengera ubwoko bwe.

Abafite amakuru yimbitse y’ibitero n’akaga Abanyamulenge bari muri iyo misozi miremire barimo kuri ubu, bahamya ko abatararashwe babayeho mu buzima bushaririye kuko bagoswe n’izo ngabo za FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo bakaba badafite ubundi butabazi.

Bamwe mu Banyamulenge baherutse guhura na Ndayishimiye ukomeje kwica bene wabo 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *